Amategeko y’umuhanda
Ibibazo n’ibisubizo
N° | Ibibazo | Ibisubizo | Références | |||
1 | Ni ryali umuyobozi w’ikinyabiziga ashobora kuzimya moteli, akavanamo vitese igihe agenda ahamanuka ? | - Igihe ikinyabiziga gikururwa n’ikindi kinyabiziga (uretse igihe gikururwa n’ikindi kinyabiziga, nta kinyabiziga gifite moteli gishobora kugenda mumuhanda, ahamanuka, igihe moteri itaka cyangwa igihe vitensi idakora. | Art 88.9 | |||
2. | Ni ibihe bintu buri kinyabiziga kigomba Kugira? | - Icyapa kiburira cya mpande eshatu zingana na 40 cm - Agahago k’ubutabazii karimo nibura ibipfuko 4 bitanduza, ibikwasi bine bitifungura, agatabo kanditsemo ibyubutabazi, agacupa k’muti wica mikorobi. | Art 88.5 | |||
3 | Ni ayahe matara aranga ikinyabiziga kandi akigaragaza ubugari bwacyo burebewe imbere? | - Amatara ndangambere (feux de position avant) | Art. 2.34 | |||
4 | Umurongo ugizwe na mpandeshatu zerekeje imitwe aho abayobozi b’ibinyabiziga baturuka umenyesha iki mumuhanda? | - Werekana aho abayobozi bagomba guhagarara akanya gato iyo bishoboka, kugirango batange inzira hakurikijwe icyapa n° B.1 | Art 111.2 | |||
5 | Umurongo mugari wera udacagaguye uciye kuburyo bugororotse ku nkengero y’umuhanda werekana iki? | - Werekana aho abayobozi bagomba guhagarara akanya gato gategettswe babyeretse n’icyapa (STOP) cyangwa ikimenyetso kimurika cyerekana uburyo bwo kugendera mumuhada. | Art 111.1 | |||
6 | Vuga uko ahantu abayobozi b’amagare n’aba velomoteri zifite imitende ibiri bambukiranya umuhanda haba hameze. | - Haba haciye imirongo ibiri icagaguye igizwe na kare cyangwa ingirwamwashi | Art 111.4 | |||
7 | Imyaka y’ifatizo ku nzego ku nzego z’ibinyabiziga zibaho mu Rwanda nii ingahe? Vuga buri rwego n’imyaka yarwo. | Imyaka y’ifatizo ni: - 20 ans ku modoka ziri munzego C,D,E na F - 18 ans A na B - 15 ans velomoteri (wenyine) 17 ahetse - 14 ans Inyamanswa zikurura - 12 ans amatungo | Art 11 | |||
8 | Ni ryari uva mumurongo wari urimo iyo mwagendaga mubangikanye ? | - a) Ashobora gukatira ibumoso iyo yari ari mu murongo w’ibmoso - b) ashobora gukatira iburyo ari uko yari ari mu murongo w’iburyo | Art 25.2 | |||
9 | Umuyobozi w’ikinyabiziga uhinduye ikerekezo agomba gukora iki ? | - Kugabanya umuvuduko - Kureka hagahita ibinyabiziga n’abanyamaguru bigenda mu muhanda avuyemo cyangwa biwugenda kuruhande - Kureka hagahita abanyamaguru bambukiranya umuhanda avuyemo cyangwa uwo aganamo | Art 25.3 | |||
10 | Iyo nta mategeko awugabanya birushijeho, umuvuduko ntarengwa ni uwuhe kubinyabiziga (vuga buri kimwe kimwe) ? | - Amapikipiki : 80 kms/h - Amavatiri : 70kms/h - Bisi zitwara abantu (3500 – 12500kgs): 60kms /h - Amakanywo (plus 12.500kgs): 50kms / h ( hamwe na velomoteri) | Art 29.2 | |||
11 | Umuvuduko wo munsisiro uteye ute? | - Imodoka zitwara abantu: 50 Kms /h - Ibindi binyabiziga byose: 40Kms/h | Art. 29.3 | |||
12 | Iyo ibinyabiziga bigeze mu masangano aho banyura bagombye kuzenguruka (rond point) ari ibyagezemo ari n’ibigiye kwinjira n’ibihe bitambuka mbere? | - ni ibyageze mu isangano ( umuyobozi ugiye kwinjira mu isangano aho bagomba kureka ibinyabiziga byagezemo bikabanza bigahita) | Art 16.2 | |||
13 | Umuyobozi ugeze mu isangano aho ibimenyetso by’umuriro biyobora ibinyabiziga abigenza ate? | - Agomba kuva muri iryo sangano adategereje ko kugenda mu kerekezo aganamo byemerwa, akabikora atabereye abandi bemerewe guhita, inkomyi. | Art 16.3 | |||
14 | Ni ibihe binyabiziga bigomba gukorerwa isuzumwa nibura 2 mu mwaka? | Ni ibinyabiziga bigenewe: - Gutwara abantu, - Gutwara ibintu birengeje toni 3,5 - Ibigo byigisha gutwara(auto école) | Art 142.a | |||
Buri mwaka kubindi binyabiziga bitavuzwe haruguru | b | |||||
15 | Ni ryali ibinyabiziga bya gisilikare bidakurikiza amategeko agenga ibinyabiziga biherekeranyije mu butumwa ? | - a) iyo ari munsisiro, - b) kuva bwije kugeza bukeye, - c) igihe igihu cyabuditse, kigatuma badashobora kureba neza muri metero 30 byibura. | Art 49.1 | |||
16 | Iyo abanyamaguru bagendera mu nzira nyabagendwa, ni uruhe runde bategetse kugenderamo? | - Kunkengero z’umuhanda kandi uretse habaye izindi mpamvu, bakagendera kuruhande rw’ibumoso bw’umuhanda, ukurikije aho bagana. | Art 48.4 | |||
- Abacunga amagare, moto, velomoteri banyura iburyo | ||||||
- ubusanzwe abanyamaguru bategeswe kunyura mu tuyira turi kumpande z’umuhanda no kunkengero zigiye hejuru | ||||||
17 | Ni ryali ibigereranyo bigomba gushyirwa ku ngasire (disque) imwe? | -Iyo ibibuzwa byinshi byubahiriwa ahantu hamwe, nyamara umubare w’ibigereranyo biteranirije kungasire imwe ntibishobora kurenga bitatu. | Art 101 | |||
18 | Ubugari ntarengwa bw’imizigo ikorewe : | - Amagare , velomoteri na rumoroki zayo: 75 cm - Amapikipiki adafite akanyabiziga ko kuruhande na romoroki zayo: 1,25m - Ipikipiki ifite akanyabiziga na rumoroki zayo; 30 cm - Ibinyamitende bifite cg bidafite moteri: 30 cm (total: 2,50 m) | Art 64.1,2,3 | |||
19 | Ni ryali bibujijwe kugenda ibumoso bw’umurongo wera udacagaguye ? | - Ubusanzwe umuyobozi wese abujijwe kuwurenga, ariko iyo umurongo wera ukomeje n’umurongo wera ucagaguye ibangikanye, umuyobozi warenze umurongo ucagaguye n’umurongo udacagaguye kugirango anyure kukindi kinyabiziga, ashobora kongera kuyirenga kugirango asubire mu mwanya we ukwiye mumuhanda. | Art 110.4 | |||
20 | Icyapa kibuza kurenza 80 kms /h nikigutegeka kutajya munsi ya 80 kms /h bitandukaniye he ? bishushanye. | Icyapa kibuza kurenza km 80/h kirangwa n’uruziga (ingasire) izengurutswe n’ibara ritukura kandi ubuso bukera kandi handitsemo 80 n’ibara ry’umukara naho igitegeka kutajya munsi ya 80 km /h kerekanwa n’uruziga rusize ibara ry’ubururu handitsemo 80 n’ibara ry’umweru. | Cfr ibyapa bibuza n’ibitegeka | |||
21 | Ibimenyetso bigenga uburyo bwo kugenda mu muhanda birimo uburyo bungahe ? Buvuge ? | - Birimo ibyiciro bitatu. - Ibyapa, - Ibimenyetso bimurika - Ibimenyetso byo mumuhnda | Art 91 | |||
22 | Ibyapa (ibimenyetso) byo mumuhanda biri amoko angahe ? | - Ibyapa bibuza - Ibyo gutambuka mbere - Ibimenyetso bibuza (ibitegeka) - Ibyapa ndanga | Art 92 | |||
23 | Umuyobozi ugenda mumuhanda ugabanijwe n’umurongo ucagaguye abwirwa n’iki ko ari hafi kugera kumurongo udacagaguye? | - Iyo uduce tw’umurongo ucagaguye ari tugufi kandi twegeranye cyane, tuvuga ko umurongo ukomeza wegereje. | Art 110:2-3 | |||
24 | Ibimenyetso abayobozi b’ibinyabiziga ndakumirwa badakurikiza ni ibihe mu gihe guhita kwabo kurangwa n’intabaza yihariye? | - Ibyo bategekwa n’abakozi babifitiye ububasha | Art 37:2 | |||
25 | Ibyapa biburira n’ibyo gutambuka mbere (amabara) | Akenshi ibyapa biburira n’ibyo gtambuka mbere, biba ari mpande eshatu zingana bifite umuzenguruko utukura n’ubuso bwera harimo igishushanyo kirabura. | Ibyapa A | |||
26 | Ibyapa bibuza n’ibindi | Tuzabireba nyuma | ||||
28 | Umuyobozi w’ikinyabiziga cg w’ikinyamitende itatu (ine) bifite moteur agomba kgira aho yicara hafite ubugarii butari munsi ya cm zingahe? | Hagomba kuba hatari munsi ya cm 55. | Art 66 | |||
29 A | Hagati y’ibinyabiziga biherekeranije mu butumwa bigamije urugendo rumwe hagomba kubamo byibura m zingahe? | Hagati y’imodoka ziherekeranije mu butumwa zigamije urugendo rumwe hagomba kuba byibura m 30. (ntibitonda uburebure burenze m 500 kandi iyo bigabanijwemo amatsinda hagati yayo nibura hab 50m) | Art 49.1 | |||
29 B | Ikinyabiziga cya mbere n’icya nyuma bikurikiranye mubutumwa bishyirwaho ibihe bimenyetso? | - Ikinyabiziga cya mbere mu biherekeranije mu butumwa, kigomba gushyirwaho icyapa cy’umuhondo cyanditsweho munyuguti zitukura “ ATTENTION CONVOI” (akaba asomeka neza muri 100 m kumanywa. - Ikinyabiziga cya nyuma gifite icyapa cy’umuhondo cyanditsweho “FIN CONVOI”akaba asomeka neza ku manywa muri 100m. | Art 49 | |||
(kubijyanye n’ibinyabiziga bikururwa n’inyamaswa bigiye mubutumwa bigomba kugabanywamo amatsinda atarengeje 500m kandi hagati yayo hakaba nibura 30m. | ||||||
30 | Vuga umubare ntarengwa w’inyamswa zikurura ikinyabiziga zikururanye n’umubare ntarengwa zibangikanye. | - Umubare w’inyamaswa zikurura ikinyabiziga ntushobora kurenga enye zikurikiranye n’eshatu zibangikanye. | Art 51 | |||
31 | Isonga y’impombo yohereza ibyotsi ryerekezwa mur uhe ruhande rw’ikinyabiziga? | - Isonga y’impombo yohereza ibyotsi ntishobora kwerekezwa iburyo bw’ikinyabiziga. Ryerekezwa ibumoso) | Art 86: 2 | |||
32 A | Ninde ushyiraho ibimenyetso byerekana imirimo ikorerwa mu nzira? Bivanwaho ryari nande? | - Ibimenyetso byerekana imirimo ikorerwa mu nzira nyabagendwa bishyirwaho n’uyikora. - Ibimenyetso byo mu muhanda bigomba kuvanwaho n’ukora imirimo ikimara kurngira. - | Art 113:1 | |||
B | Ninde ushyiraho ibimenyesto by’inkomyi mu nzir anyabgendwa? | - Ibimenyetso by’inkomyi bishyirwaho n’ubutegetsi bushinzwe inzira nyabagendwa, iyo ari inkomyi idaturutse ku muntu, - N’uwateye iyo nkonywi. * iyo uwateye iyo nkomyi atabikoze, ibyo bigomba gukorwa n’umutegetsi ushinzwe iby’umuhanda, amafaranga yakoreshejwe muri iyo mirimo ashobora kwishyuzwa uwananiwe kuyikoresha. | Art 113.2 | |||
33 | Ni gihe ki umuyobozi w’ikinyabiziga ufite permis yo gutwara imodoka iri mu rwego rwa “B” agomba gutwara minibus? | Nta na rimwe. | Art 6 | |||
34 | Ni ryali abanyamaguru bagenda mumuhanda bategetswe kugendera kuruhande rw’iburyo aho kuendera ku ruhande rw’ibumoso ? | - Imirongo yose y’ingabo n’agatsiko kose k’abanyamaguru bari mu muhanda bategetswe kugendera ku ruhande rw’iburyo bw’umuhanda no gusiga ibumoso umwanya uhagije kugirango ibinyabiziga bihite. | Art 38.1 | |||
35 | Nibihe binyabiziga bitegetswe kugendera mu gice cy’umuhanda gikikijwe n’uduce tugari tw’imirongo tdafatanye tw’ibra ryera? | - Ibinyabiziga bigenda buhoro n’ibinyabiziga bitwara abantu muri rusange. | Art 110.5 | |||
36. | Umurongo w’umuhondo ucagaguye uciye u nkombe nyayo y’umuhanda, umusezero w’inzira y’abanyamagurucyangwa w’inkengero y’umuhanda yegutse usobanura iki? | - Bivuga ko guhagarara umwanya munini bibujijwe kuri uwo muhanda ku burebure bw’uwo murongo. | Art. 110.8 | |||
37 | Vuga ubwoko butatu bw’amatara yakira rimw buri gihe. | - Amatara ndangambere yakira rimwe buri gihe n’amatara magufi n’amatara kamena bihu y’imbere. (art 75: 8; 2) - Amatara – ndanga agomba gucanirwa rimwe n’amatara yokubisikana, n’amatara y’urugendo cyangwa n’amatara kamenabihu (art 43:8). | Art.75:8 Art 43: 6 | |||
38 | Ni ibihe binyabiziga bitegetswe kugira amatara ndangaburumbarare ? | - Ibinyabiziga cyangwa imitwao bifite ubugari burenga metero 2,50. | Art 42:1.g | |||
39 | Ibikoresho ngarura – rumuli bigaragaza inkombe zombie z’inzira nyabagendwa bigomba kugaragara mu yahe mabara? | - Iburyo ni ibara ritukura cyangwa risa n’icunga rihishije - N’aho ibumoso bwabo iby’ibara ryera. - Imbibi ziri ku mpera z’ubwihugiko bw’abanyamaguru kandi ziri mu muhanda kimw e n’imbibi n’ibindi bikoresho bigenewe gutuma bagenda mu muhanda nta muvundo zisigwa irangi ry’umuhondo ngarurarumuri (art 108.1). | Art 108.2 Art 119 | |||
40 | Ni ibihe byapa bibujijwe gushyirwa ku nzira nyabagendwa? | Birabujijwe gushyira ku nzira nyabagendwa - ibyapa byamaza, - ibimenyetso biranga cyangwa ibindi bikoresho bituma:
Byerekana cyangwa byigana, niyo byaba igice, ibyapa byakwitiranywa n’uri kure n’ibyapa cyangwa bikagirira nabi ku buryo ubwo ari bwo bwose akamaro nyako ibimenyetso bihuje n’amategeko. Birabujijwe gukoresha ibimenyetso byerekeye uburyo bwo kugend mumuhanda ibindi bitari ibitegetswe n’itegeko. (art 120.2) | Art 118 | |||
41 | Ibitegekwa n’abakozi babifitiye ububasha n’ibimenyetso bimurika | - Ukuboko kuzamuye = itara ritukura : Gutegeka abagenzi bose guhagarara keretse abageze mu isangano bagomba guhita bahava. - Ukuboko cg amaboko atambitse = umutuku: ategeka guhagarara abaturuka mu byerekezo bisanganya (couant) – imbere cg inyuma – icyerekezo cyerekanwa n’ukuboko cg amaboko arambuye. (abamuturutse mu mpande bo bagomba guhita = icyatsi) - Kuzunguza intambike itara ritukura: bitegeka guhagarara aho iryo tara riganisha | Art 5 | |||
42 | Ni ibihe binyabiziga bitari ngombwa kurangirwa kure n’ibimenyetso byabugenewe kugirango biburire hakiri kare abadni baza babigana mu gihe cyose byaba bihagaritswe ahantu habujijwe? | - velomoteri cg ipikipiki idafite akanyabiziga kari iruhande | Art 32:6 | |||
43 | Vuga nibura ibintu bine 4) umuyobozi w’ikinyabiziga agoma kuringanirizaho umuvuduko kugirango utamubera intandaro y’impanuka. | Umuyobozi w’ikinyabiziga agomba kuringaniza umuvuduko wacyo n’uko ahantu: - hameze; - habona - imimerere y’umuhanda - immerere y’ikinyabiziga n’iby kikoreye - imiterere y’ikirere - ubwinshi bw’ibigenda | Art 26:1 | |||
44 | Vuga nibura abantu batatu bafite ububasha | - Ba oficiye na suzofisiye bo muri police y’igihugu igihe bari kukazi ; - Abapolisi bo mu mutwe ushinzwe umutekano mu muhanda ; - Abakozi ba gasutamo - … | Art 3 | |||
45 | Iyo impanuka yangije ibintu gusa cyangwa hakaba hari abakomeretse byoroshye, abayobozi bakora iki ? | - Kuguma aho impanuka yabereye kugirango abyumvikaneho n’uwo bagonganye ; - Gufasha umukozi ubishinnzwe kubyirebera. - Kubbimenyesha umutegetsi ushinzwe amahoro uri hafi (igihe umukozi ubishinzwe atabonetse) | Art 4 :6 | |||
46 | Iyo habaye impanuka umuyoboziw’ikinyabiziga akora iki ? | - Guhita ahagarara igihe bimushobokera kandi atagombye kubangamira bundi bushy auburyo bwo kugendera mu muhanda - Gushyira ibimenyetso ahashoboka hose ngo bye kubyara inkomyi - Kwakiriza amatara yose ndangacyerekezo y’ikinyabiziga icyarimwe, cg kuhatereka itara rimyasa ry’umuhondo cg risa n’icunga - Iyo umuntu yapfiriye mu mpanuka cg yakomeretse cyane kandi bikaba bidahungabanya uburyo bwo kugenda mu muhanda, kwirinda guhindura uko ibintu bimeze - Gutumaho abubahiriza amahoro - Iyo abandi Bantu bahuye n’iyo mpanuka babimusabye kuabwira umwirondoro we - … | Art 4 | |||
47 | Uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga gafite agaciro kubuhe bwoko bw’ibinyabiziga? | - Uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga rufiteagaciro k nzego zose z’ibinyabizigga (rumara amezi atatu – cyongerwa 3 gusa)) | Art 6.5.b | |||
48 | Igice cy’inzira nyabagendwa kiri hagati y’imirongo year icagaguye ibangikanye (kandi gifite ubugari budahagije kugirango imodoka zitambuke neza) kimenyesha iki? | - Kiba ari agahanda k’amagare | Art 110.6 | |||
49 | Ni ayahe mabara y’inyugguti ku byapa by’ibinyabiziga bikurikira: - Iz’abikorera ku giti cyabo - Ibinyabiziga bya leta - Ibigo bishamikiye kuri leta? | - Ibyapa byose biranga imodoka bifite ibara ry’umweru ku ruhande rw’imbere n’umuhondo kuruhande rw’inyuma. Ibyapa by’amapikipiki,n’ibinsi byuma by’imipia myinshi bifite ibara ry’umuhondo. - Amabara y’inyuguti:
| Art 126 | |||
50 | Ni ryali ikinyabiziga kibujijwe guhagarara umwanya mto n’umunini mu ruhande ruteganye n’urw’ikindi kinyabiziga gihagazemo? | - Ku mihanda ibisikanirwamo, iyo ubugali bw’umwanya w’ibinyabiziga bigomba gutuma bibisikanirwamo butagifite 6m - Ku mihanda y’ikerekezo kimwe iyo ubugali bw’umuhanda usigaye buba butagifite metero eshatu. | Art 33.2.c | |||
51 | Ni ryali imodoka ipakiye, kawa, ibyatsi ishobor kurenza 2,75 m? | - Igihe iyo mizigo ijyanwa mu karere katarenza 25kms uvuyeaho yapakiriwe, (ubugari bushobora kugera kuri 3m) | Art 61.1.c | |||
52 | Itara ryo gusubira inyuma ryaka ryali? | - Ryaka iyo gusubira inyuma gutangiye. | Art 78 | |||
53 | Ugutangwa ku ibyapa ndanga biri kumwe n’ikarita iranga ikinyabiziga bibanza gutangiwa imisoo igenwa n’iteka rya nde? | - Ministiri w’imari | Art 135.1 | |||
54 | Ni ryali ikinyabiziga cyemererwa kugenda mu nzira nyabagendwa? | - iyo cyambaye numéro ikiranga cyahawe. | Art 125.a.2 |
Useful information this! Big up
ReplyDeletethx blaise
ReplyDeleteany chance ko washyira pdf cg word umuntu ya telechage/downloadinga akabisoma aho ari hose
thx again
Ibisubizo birikuza arigice sinzi impamvu
ReplyDelete