Imico n’Imyitwarire Biranga Ibimenyetso Bya Horoscope

Ibimenyetso bya horoscope byose bigabanyije hakurikijwe itariki n’ukwezi buri muntu yavutseho, amayobera yabyo yose yibanda ku myitwarire y’imibumbe iri mu isanzure. imyitwarire y’iyo mibumbe niyo isobanura imico y’ umuntu,ibyo akunda, ibyo yanga…..

ARIES (Bélier)


image

Aba bantu bavutse hagati y’itariki ya 21/03 na 19/04.

Kubana nawe bisaba kutamuhubukira ukamugendera gahoro, bashobokana n’ abantu bafite ibimenyetso bya L na Sagittaire.

Imico myiza ibaranga irimo:


kumva bihagije,kwigenga ,umurava wo kuvugisha ukuri,baba bafite ingufu mu byo bakora.;bumva ibintu byakorwa bikarangira,basobanukirwa vuba,ntabwo baba indyarya,iyo ikibazo kivutse bumva cyahita gishakirwa umuti ako kanya.

Bahora biteguye ikintu gitunguranye,barihuta,batekereza vuba cyane,bariyizera cyane kuburyo abantu babigiraho byinshi,icyo kizerere bigirira n’ umurava wabo nibyo bituma bavamo abayobozi gusa iyo bafashe imyanzuro itariyo ibikorwa bakoze biba amahano.

Urukundo ndetse no gushinga urugo ni ibintu bidakunze kubahira,iyo bagukunze bashyiramo ingufu nyinshi kuburyo bigutera ubwoba,ntibaba indyarya cyangwa ngo bite kubyo bakora bisaba umuntu ubumva kandi ugira umutima mwiza;bavamo ababyeyi beza kuburyo borohera abana babo n’ abafasha babo bitangaje.

TAURUS (Taureau)

image


Aba bantu bavutse hagati y’itariki ya 20/04 na 20/05.


Kubana nabo bisaba guhinduka bitewe n’ ibihe murimo,bashobokana n’abantu bafite ikimenyetso cya Vierge na Capricorne

Imico myiza ibaranga irimo:guhama hamwe,gutegereza,kwihangana,umutuzo no gukomera ku nshuti zabo;bagira ingufu nk’ iza ba Aries ariko ibikorwa byonyine ntibibanezeza,bumva hagomba kuboneka umusaruro iyo ntawo barabyihorera.ntibakunze gutangiza imishinga ahubwo bayizamo baje kuyishyira ku murongo,bakora ibintu bakabirangiza,ntibakunda impinduka ;bakunda kugenza ibintu gahoro,ni abanyabwenge ariko batekereza bitonze.

Urukundo no kurushinga n’ ibintu byabo,bakunda gufata inshuti bakayigumana ;gushinga urugo babigiramo imigisha kuko ntibaca inyuma abo bashakanye kandi nabo bumva byamera uko;bacunga bagenzi babo kandi bakagira ishyari iyo bababajwe mu rukundo rwabo.

Bashimishwa n’ utuntu duto mu rukundo,iyo ubahaye urukundo,bakarya neza,bakaryama ahantu heza biba bibahagije kandi mwibanira iteka ryose;ntibakunda ibintu bihambaye cyangwa ibikabyo.

Ubukire babufata nk’ umutuzo n’ umutekano, niyo mpamvu bakunda kubushaka kandi bakigwizaho ibintu.

GEMINI (Gémeaux)


image

Aba bantu bavutse hagati y’itariki ya 21/05 na 21/06.

Kubana nabo bisaba kugira ibitekerezo bicishije make,bashobokana n’ abantu bafite ikimenyetso cya Libra n’ Aquarius.

Imico myiza yabo:bamenya kuganira neza,gutekereza vuba no gufata mu mutwe vuba cyane;bakunda ikiganiro kandi inkuru yaba ariyo cyangwa atariyo ntacyo biba bibabwiye barayivuga!bamenya cyane kuryoshya inkuru.

Bashobora gukoresha iyi mpano yabo mu gutwika cyangwa kubaka ikintu kiza,bakunze kuvamo abarimu,abanditsi n’ abanyamakuru.

Bakunda kumenya-bakanigisha, bamenya kuvuga neza bakagira n’ amagambo anogeye amatwi.

Kumenya kuvuga neza kwabo nibyo bituma akenshi urukundo rubahira,gusa n’abo kwitondera kuko bakuganiriza ukagirango baragukunda!iyo ushaka kureba uko mumeranye ureba ibyo bagukorera kuko bagira ibanga cyane kubantu bakunda.bakunda abantu bagira ikinyabupfura,bize,bagenze amahanga kandi bafite amikoro(cash) kubarusha.

Bamenya gushaka amafaranga mu buryo bwinshi gusa bayafata nk’ ikintu cyo gufasha umuryango wabo,bagira ingo nziza zifite isuku ;bamenya gusobanurira ibintu abana babo bigatuma babakunda bakanabubaha.

CANCER



image


Aba bantu bavutse hagati y’itariki ya 22/06 na 22/07.

Kubana nabo bisaba kwitwararika mu myitwarire, bashobokana n’ abantu bafite ikimenyetso cya Scorpion na Pisces.

Imico yabo myiza: bamenya gufata neza abantu;bakunda gukora ikintu biyumvamo,bumvira umutimanama wabo kandi n’iyo ubagishije inama bagusaba kumva umutimanama wawe,kuribo ntabwo igitekerezo gihagije ahubwo kwiyumvamo ikintu ni byo byagaciro.

Iyo bari mu bantu batazi cyangwa ahantu hadatekanye ntacyo bibatwara ahubwo bumva bafite amahoro!iyo wabaye incuti yabo bagukomeraho ,ntibakwanga kabone n’iyo ubahemukiye bumva buri gihe mwakwiyunga.nushwana nabo uzamenye ko uri indashoboka!

Nk’ibindi bimenyetso byose twavuze haruguru,abantu bafite ikimenyetso cya Cancer nabo bakunda gukomera ku bakunzi babo.iyo bashinze urugo bagumana n’abakunzi babo igihe cyose ;gusa bisaba kumenya ibintu bakunda kuko barakazwa n’ utuntu duto tw’ amafuti ariko iyo wabimenye mwibanira ubuzira herezo.

Umuryango ni cyo kintu cyagaciro kuribo,bakunda abana babo kuburyo babakorera icyo bifuza ;umu mama ufite ikimenyetso cya Cancer niwe mubyeyi mwiza ubaho!umuntu wese wo mu muryango wabo baramubabarira batitaye ku cyaha yakoze,bagira ingo nziza zitekanye kandi zituje kandi babaho neza kuko bamenya kubana neza n’ imiryango yabo ndetse n’ inshuti zabo.



Leo (lion)

image

Aba bantu bavutse hagati y’ itariki 23/07 n’iya 23 /08.

Kugirango ushobokane nabo bisaba kwicisha bugufi, bakunze kumvikana cyane cyane n’ abantu bafite ibimenyetso bya Aries na Sagittarius.

IMICO MYIZA IBARANGA: ubushobozi bwo kuyobora, kwiyizera, kwiha agaciro, kugira ubuntu, bakunda kwishimisha no gukora; mu mico yabo habamo kuyobora kandi bakayobora bashaka inyungu za bagenzi babo, mu ruhame rw’abandi, usanga akenshi ari bo bagaragara cyane, bari kuri iyi isi kugira ngo bamurike nk’inyenyeri kandi bayobore. Aba bantu bakunda ubuzima kandi bakunda ibintu bituma bishimisha, bakunda umuziki, ikinamico n’uburyo bwose bwo kwishimisha, kuri bo ubuzima nta kwishimisha ntacyo bwaba bumaze; ntibakunda umuntu ubabwira ikintu cyo gukora ni yo mpamvu mu mico yabo ari bo babona bagomba kuyobora kugira ngo bafate ibyemezo.

Ubusanzwe gushinga urugo ntabwo abantu bafite ikimenyetso cya Leo babikunda, kuri bo bumva bagira inshuti yo kwishimisha gusa. Ariko igihe cyose babikoze, ntabwo bashurashura kandi bakaba banashinga urugo inshuro irenze imwe; aba bantu babaho bafite urukundo ku nshuti zabo ndetse bakabizigaragariza.

Virgo (vierge)
image

Aba bantu bavutse hagati y’ itariki 24/08 kugeza 22/09.


Kugira ngo ushobokane na bo bisaba kuba uciye akenge. Bashobokana n’abantu bafite ikimenyetso cya Taurus na Capricorn.

IMICO MYIZA IBARANGA: Gukoresha umutwe atekereza, umuco w’ubushishozi, ubushobozi bwo kwitegereza ibintu byose. Bumva nta kintu kigomba kubanduza mu mibereho yabo, iyo isi itaza kugira abantu bameze gutya ntabwo iba igejeje iki gihe kuko mu mibereho yabo baharanira ko nta kintu icyo ari cyo cyose cyakwangiza ubuziranenge bwayo, gusa bagira umuco wo kunenga ibintu bigatuma abantu bamwe batabikunda kuko hari igihe barengera kandi na bo bitabaturutseho.

Mu rukundo bakunda umuntu wihangana, uciye akenge, kandi wumva ibintu vuba, ntibakunda umuntu ushaka gukora ibintu byo kwerekana urukundo cyane, ahubwo bakunda umuntu ukora ibintu bifite akamaro nko kubaba hafi cyangwa se kubaha ubufasha bakeneye, na bo iyo bagukunze babikwereka mu bikorwa kuko na bo ni ko bateye, berekana urukundo mu bikorwa, kuri bo urukundo ni ibikorwa ntago ari amagambo.


Libra (balance)

image

Aba bantu bavutse hagati y’ itariki 24/09 n’iya 22/10.

Bakunze kumvikana n’ abantu bafite ikimenyetso cya Gemini na Aquarius.
IMICO MYIZA IBARANGA: Bari ku isi kugira ngo bayigire nziza, ni abantu bajijutse, bumva habaho ubumwe mu bantu; bumva bakora ikintu cyose cyafasha inshuti yabo iri mu bibazo.

Nta bantu babaho ku isi barusha abantu bafite ikimenyetso cya Libra urukundo, ni abantu b’inzobere mu gukunda! Bazi gukurura inshuti, bazi kwereka urukundo inshuti zabo kandi bakazorohera ku buryo bufatika. Niba ufite inshuti ifite ikimenyetso cya Libra ugomba guhora uyereka urukundo ukayiha impano nziza naho zaba zidahenze, ukayihamagara ni yo nta kintu kigaragara ufite cyo kuyibwira. Aba bantu baratangaje, kuko abantu babahutaza n’abataborohera bakunze kuba ari bo nshuti zabo za mbere bakuraho inama, impamvu ibitera ni uko batagira iyo mico muri bo.

Scorpion
image

Aba bantu bavutse hagati y’ itariki 23/10 n’iya 21/11.

Kugira ngo ushobokane na bo bisaba kugira kureba kure, bakunze kumvikana n’ abantu bafite ikimenyetso cya Cancer na Pisces.

IMICO MYIZA IBARANGA: Kudahemukira inshuti zabo, kugira umurava, kwita ku bintu bakora; ni abantu bakunze gukora impinduka , ni abantu bakunze kwihangana kandi bakamenya aho bitagenda, ni abantu batibagirwa bashobora gutegereza igihe kirekire kugira ngo bazihorere, ni abantu baba inshuti z’ukuri kuko bashobora gutanga ubuzima bwabo kugira ngo ubeho! Ni abantu bagira ibanga kandi bakanga umuntu winjira mu buzima bwabo, bakunze kwerekana ibintu byabo iyo byamaze kurangira bageze ku cyo bifuzaga gusa nubwo banga umuntu umenya amabanga yabo, bo baba bumva bamenya amabanga ya bagenzi babo. Ikibazo bagira ni uko bafuha cyane, bagashaka umuntu w’umukozi udahindagura ibihe, ufite igikundiro kandi wumva ibintu vuba. Ntiboroshye ni yo mpamvu kubana na bo bisaba kwihangana.


SAGITTARIUS

image


Bakunze kubana n’umuntu ufite ikimenyetso cya Aries na Leo

Imico myiza ibaranga

Abantu bafite iki kimenyetso iteka bahora bashaka kugera kure hashoboka mu byo bakora byose, haba ari mu mutungo, mu kubana n’abantu cyangwa mu kunguka ubumenyi burenze ku bwo bari bafite. Bazwiho ko bakunda ko ubumenyi bafite bwatera imbere kurushaho. Kandi uko bashaka ibyo byose ntibabyihingamo babikora kuko bibarimo.

Abantu bafite iki kimenyetso bakunda ubwisanzure bwabo. Bakunda ko imibanire yabo n’abandi yaba myiza kandi ihindagurika. Mu rukundo, ibyabo ntibiba bihamye hamwe kuko bahindagura imitekerereze ku bo bakunda cyane, ariko bakaba badaca inyuma, bakamenya kuganira n’uwo bakundana kandi bashobora gushyingirwa inshuro zirenze imwe mu buzima.

CAPRICORN

image

Bakunze kubana n’umuntu ufite ikimenyetso cya Taurus na Virgo

Imico myiza ibaranga

Abantu bafite iki kimenyetso bakunze kuba badakangwa n’ibintu bisanzwe bikanga abandi bantu. Iteka bahora biteguye ko ikintu kibi cyababaho, bityo ugasanga igihe bibaye nta bwoba bibateye, ibyo bigaterwa nuko muri kamere yabo bibanda akenshi ku ruhande rutari rwiza rw’ibintu runaka. Mu ruhame rw’abandi bakunze kuba batazwi cyane.

Mu rukundo, ni abantu batoroshye kumenywa. Baba bafite urukundo rwinshi muri bo ariko ntibakunda na gato ko umuntu barufitiye apfa kumenya uko rungana. Niba ukundana n’umuntu ufite iki kimenyetso, itondeshe ibintu, ubigenze gahoro gahoro, nyuma y’igihe uzageraho umusobanukirwe neza.

AQUARIUS

Bakunze kubana n’umuntu ufite ikimenyetso cya Gemini na Libra

Imico myiza ibaranga

Bakunze kugaragara nkaho batagira amarangamutima mu buzima bwabo, kuko baba basa nkaho bakonje. Ariko siko biri kuko bo bakunze gutekereza cyane ku bintu bitagaragarira abandi, bigatuma amarangamutima menshi ashobora kumera nkaho abahumye amaso batayaha akanya. Ni abantu bavamo inshuti nyanshuti nubwo badakunda kubigaragaza. Bakorera icya ngombwa inshuti zabo nubwo ubona baba basa naho badashishikaye cyane, ariko imbere muri bo baba babishaka.

Nkuko twabivuze haruguru bavamo inshuti nyazo ariko byagera ku rukundo bigasa naho nta ngufu biba bifite. Byo barakunda, ariko abo bakundana akenshi bakeka ko batabishyizeho umwete kubera uko bateye. Niba ukundana n’umuntu ufite iki kimenyetso, bigusaba kuba utekereza nkawe cyangwa bijya gusa, iyo atari uko bimeze we aba yumva hari ikibura.

PISCES

image

Bakunze kubana n’umuntu ufite ikimenyetso cya Cancer na Scorpion

Imico myiza ibaranga

Mu bantu bose babaho, abantu bafite iki kimenyetso ni bo baba bafite gukenga cyangwa amarangamutima biteye imbere kurusha abandi. Kubera kubigenderaho mu mibereho yabo, usanga abandi bantu batabasobanukirwa neza. Umuntu wumva ko ubukire cyangwa icyubahiro ari byo byonyine by’ingenzi mu buzima ntateze kuzabasobanukirwa bibaho.

Bakunda kugira inshuti zifite ibintu byinshi, kuko baba basa naho batandukanye cyane. Mu rukundo usanga bahindagurika, none ugasanga ni byiza cyane ejo ugasanga byagabanutse gutyo gutyo. Niba ukundana n’umuntu ufite iki kimenyetso, ni byiza ko umenyera ko agira inzozi nyinshi z’ibizababaho muri we, kuko zishobora kuba zifata nka 90% by’urukundo agufitiye.

Comments

  1. It's ok. Keep it up and have a wonderful Xmas and Happy New Year 2011!

    ReplyDelete

Post a Comment

Popular posts from this blog

Amategeko y’umuhanda

Urwenya!