Ni gute ushobora kubaho buri munsi unezerewe?

Ntukirirwe ubara imibare itaringombwa wivuna
nk'imyaka (age), ibiro, umubyibuho. Reka Abadocteur

bajye babibara nicyo bigiye kandi barabihemberwa.


Wigwizeho inshuti nziza gusa mwishimana.

Abagupfobya bagukiritika ni abo kukubuza morali gusa

ntacyo bamaze (Kandi niba nawe ariko uteye ubwo

nyine urabe wumviramo

Jya uhora wiga: Teza imbere impano zawe, jya uhora ushakashaka utuntu dushya mu makuru, kuri internet, ushaka uko wateza ubumenyi bwawe imbere isi itazagusiga ukibura.

Ntukigere umara umwanya ntacyo uri gutekereza.

"Ubwonko buryamishijwe buhita buhinduka akarima

k'Abadayimoni bitorezamo. Izina rya Daimoni ni

Alzheimer!

Jya ushimishwa n'utuntu duto n'utw'amafuti.

Ntukemere kurakara buri kanya!

Jya useka cyane, useke rwose werure. Jya useka wende guhera umwuka. Nihagira inshuti igufasha guseka jya uyikunda umarane nayo igihe kirekire.

Igihe cyo kurira? Jya ugira ahahinda nyine ariko bihite bishira wikomereze ubuzima bwawe utabwangiza.

Umuntu muzabana ubuzima bwose utagomba guhemukira wambere ni wowe ubwawe. Baho rero wikwiyica ukiriho: Wibere ubwawe inshuti nziza.

Jya wikwizaho ibintu ukunda nk'umuryango wawe niba uwufite, utunyamaswa, inzibutso nziza, umuziki, jardin, imikino,... aho utuye nibwo buhungiro bwawe bw'ibibazo ntukaharambirwe.

Nezezwa n'ubuzima bwawe:

Menya ko uri igitego, ntamuntu uriho usa nawe pe.

Ubuzima bwawe ni bwiza burinde

Niba burwaye, buvuze vuba kandi ubukunze

niba utabyishoboreye, saba inkunga ntasoni ufite.

Ntukabeho wicuzaaaa! Cyangwa wishinja ibyaha!

Niba hari ikikurega jya uhita ucyihana akokanya wibereho mu mutuzo. Jyawishora mu bintu wemeye ingaruka zabyo mbere bityo bikurinde guhora wicuza.

Ntukemere guhorana inzika ku mutima kuko zigushengurira ubusa ntizitume wiberaho neza.

Kubabarira ni umuti uzatuma ubaho neza igihe kirekire

Jya ubwira abo ukunda ko ubakunda igihe cyose

ubiboneye uburyo.

Numara kugira ibyo ukura muri izo mpanuro uzabishyire mu bikorwa maze wibereho mu munezero.

Comments

Popular posts from this blog

Imico n’Imyitwarire Biranga Ibimenyetso Bya Horoscope

Amategeko y’umuhanda

Urwenya!