Dore Inama 10 Zagufasha Kwirinda Ingaruka Ziterwa Na Telefone Ngendanwa
Uko iterambere rigenda rikataza mu bijyanye no gukoresha telefone, ndetse n’ikwirakwizwa ryazo bishobora gutera impungenge abantu , bitewe n’uko imiterere yazo ishobora kugira ingaruka ku buzima , urugero ,ishobora gutera kanseri , indwara yo mu bwonko(céphalées) cyangwa igatuma udatekereza neza (perte de mémoire) . bityo izi nama 10 zagufasha kwirinda ingaruka zituruka mu gukoresha telefone. 1. Ntukemerere abana bari munsi y’imyaka 12 gukoresha terefone ; keretse mu gihe hari ikinti kihutirwa(urgence). Kuko ingingo z’umubiri wabo ziba zitarakomera bityo bikaba byaborohera kugerwaho n’ingaruka za telefone. 2. Mu gihe uhamagara , kora ibishoboka byose maze ntiyegere umubiri niba byagushobokera wayishira ku ntera ya metero imwe. Iyo telefone yegereye umubiri biba byoroshye kuwugiraho ingaruka kurusha uko yaba itakwegereye. 3. Ugomba guhamagara umuntu ari mu ntera ya hejuru ya metero imwe...