Ni gute wamenya gucunga neza igihe cyawe
Bangahe muri twe bagira ikibazo cyo kumenya gukoresha igihe cyabo ku buryo akenshi bibwira ko igihe kiri kwiruka ku buryo bukabije ? Mu ntangiro nta kibazo tuba tubibonamo ariko uko igihe kigenda kegera imbere niko umuntu agenda akazi kamurenga maze na za ndwara basigaye bita ngo n’iz’abakire zikaboneraho zikaza.
None ni ubuhe buryo wakoresha bukagufasha gukoresha neza igihe cyawe mu kazi ndetse ukabona n’akanya ko gukora ibyawe ku giti cyawe ?
1. Gupanga ibintu ku murongo bitewe n’uburemere bwabyo mu buzima bwawe( Etablir vos priorites)
Umuntu ajya ku kazi agatwarwa nako maze byose bikarangira atabonye umwanya wo kwita ku muryango we cyangwa se bikamuteranya n’inshuti. Ni byiza gushyiraho lisiti y’ibintu bikurikije umwanya bifite mu buzima bwawe. Urugero niba wumva ko umuryango wawe ufite umwanya ukomeye mu buzima bwawe, ntuzigera utwarwa n’akazi ngo ubure umwanya wo kuwitaho. Cyangwa se niba wumva uburere bw’abana bawe bufite umwanya ukumeye mu buzima bwawe, ntizigera ujya mu kabari ngo utahe saa sita z’ijoro baryamye babuze ubafasha gukora umukoro wo mu rugo bahawe ku ishuri.
2. Kumenya kuganira binyuze mu mucyo
Kumenya kuvuga neza no gutega amatwi abandi nabyo bizabafasha kumenya gucunga neza igihe cyanyu. Akenshi tubura bufasha bw’abandi kuko tutabateze amatwi cyangwa se tutabiyambaje ngo badufashe. Ariko na none ntibivuze guta igihe umuntu aganira n’undi cyangwa se kumwicisha akazi yabomba gukora kugira ngo abashe kwikorera ibye, ahubwo ibyo bijyana na none no kumenya ibyo uganira n’abantu n’umurongo ubiha kugira ngo utavaho ubangiriza.
3. Kugabana imirimo
Ni byiza ko mu rugo ababyeyi batumva ko aribyo bagomba gukora ibintu byose. Bashobora guha abana umwanya wo gukora uturimo tutabavunisha maze bo bakika ku bindi. Ikindi uko ari byiza kugira inshuti ku kazi zishobora kugufasha igihe ukeneye gukora ikintu ku buryo bwihuta kandi akaba nta mwanya ko kukirangiriza igihe ufite. Ibyo ariko nanone bisaba ko bagenzi bawe bakubona umuntu ushobora kubafasha nabo igihe babikeneye, mugenzi wabo bibonamo.
4. Gufata akanya ugakora ibigushimisha
Ushobora kuba ukunda nko kureba umupira, gusohokana n’inshuti icyo ukwiye kumenya ibyo atari uguta igihe. Ni ibintu by’ingenzi mu buzima bwa muntu. Ubuzima bw’akazi ntibugomba kubangamira ubuzima busanzwe, ni byiza gushaka umwanya wo gukorera buri kintu mu mwanya wacyo.
5. Kwiha intego zishoboka
Kuvuga kwiha intego zishoboka bigomba kumvikana neza. Niba uhembwa amafaranga 50.000 kandi ufite abana 5, bagomba kurya, bakajya ku ishuri maze ukiha intego yo kujya gutemberera i Calfornia ukamarayo icyumweru, ni ukwiha intego idashoboka. Ni bya bindi muri iki gihe basigaye bita kwipasa muremure. Niba koko ufite igitekerezo nk’icyo kandi ukaba ushaka kukigeraho, nibyo uzajya ku kazi ugakora ubutaruhuka ugira ngo ubone amafaranga yo kubigeraho maze byose birangire bizabye, utaritaye ku muryango wawe, uburwayi buziremo kandi n’inzozi zawe nazo zipfiremo.
6. Kumenya icyo ushoboye kurusha ibindi
Hari abantu muri iki gihe basigaye bita abaTT, ni ukuvuga abantu bashoboye byose kandi ibyo ntibishoboka. Niba ushoboye gukina football wirwanira gukina basketball. Iyo umuntu akora ibyo ashoboye kandi akunda ntabwo igihe kimubana gito, ibyo nanone bikagaruka ku ngingo ya mbere idusaba kumenya ibintu by’ingenzi mu buzima bwacu. Ikindi ni ukumenya gukunda icyo ukora ntiwumve ko kubera ko turi mu gihe cy’ikoranabuhanga ugomba kwiga ibya mudasobwa byanze bikunze kugira ngo nawe ubone kazi kandi wenda wanga imibare urunuka. None niba nta mibare uzi urajya gukora iki mu ikoranabuhanga. Ariko niba waba wirirwa wikorera imizigo ariko akaba ari akazi ukunda kandi ubishoboye, ushobora kubaho neza kandi wishimye kurusha na Bill Gates.
Comments
Post a Comment