IBYO UGOMBA KUMENYA MBERE YO GUKORA INTERVIEW

Mbere y’uko ukora iyo interview rero, ugomba kubanza kumenya ko ibi bibazo aribyo abagukoresha interview bibandaho:

- Ni iki usanzwe uzi kuri icyo kigo ugiye gukoramo cyangwa uwo mwanya uhatanira?

- Ni iki cyatumye uva aho wakoraga mbere (niba hahari)?

- Bashobora no kukubaza bati : Kuki wasabye aka kazi? kuki wumva ari wowe twagaha?

- Vuga ibyo wakoze mbere y’uko waka ako kazi (experience ufite), ese ni iki gishya wakoze aho wakoraga mbere? Urugero niba uri mu by’ikoranabuhanga, ukavuga ko hari programme nshya wahimbye, ibyo byaguhesha amanota.

- Ni iki ugamije mu kazi kawe? Amafaranga cyangwa ibindi? Urifuza kuzaba ugeze he mu myaka 5 iri imbere?

- Wumva wahembwa amafaranga angahe?

- Kuki ushaka guhindura akazi ukava aho wakoreraga (niba hahari)?

- Ni hehe ugira imbaraga nke? Iyo uhuye n'ikibazo ugikemura ute?

- Vuga uwo uriwe mu magambo make.

Mbere yo kujya muri interview, ujye ubanza umenye niba wabasha gusubiza ibi bibazo mu buryo bwanyura ukubaza.

Amakosa wakwirinda igihe uri muri interview

Igihe uri imbere y’ugukoresha interview hari ibyo wakora bigahita bigukura mu irushanwa vuba cyane:

- Uko wambaye: niba winjiye wambaye imyenda idasa neza, idateye ipasi, ishaje cyangwa irimo amabara atajyanye bihita byerekana ko udaha agaciro imyambarire yawe. Ikindi ni uko iyo wakabije kwambara neza nk’uwashyingiwe nacyo kiba ari ikibazo, ugaragara nk'umunyabikabyo. Ku bagore n’abakobwa, kwambara imyenda migufi cyangwa ikwegereye ntibiguhesha amanota kuko ntuba uri mu nzu y’urubyiniro cyangwa mu cyumba cyawe… Nanone kwambara ijipo cyangwa ikanzu ikubura ubutaka (izo bita wimenera ubufu cyangwa kubita ihuku) ntibikugaragaza neza… Ambara neza mu buryo wumva ko nawe waberewe kandi nta soni ufite.

Ikindi ku byerekeye imyambarire ni uko bitabujijwe kwitunganya mu maso, ku nzara n’ahandi ariko wirinda gukabya. Ikindi ni uko wirinda kwishyiraho imibavu (parfum/perfume) myinshi kuko bishobora kutamerera neza ugukoresha interview… ibaze niba yirwarira sinusite, adakunda imibavu cyangwa uwo mubavu wawe umwibutsa umukobwa wamuteye indobo cyangwa umusore wamuhemukiye... ibyiza ni uko wakwitera déodorant mu kwaha ukarekera aho.

- Vuga ibiri ngombwa: igihe uri muri interview uzabazwa ibibazo byinshi, bigamije kumenya uwo uriwe, niba washobora ako kazi usaba n’ibindi. Aha uba ugomba kuvuga amagambo make, ariko nusubiza mu ijambo rimwe bizagaragaza ko utazi kuvuga bigukureho amanota. Nuvuga amagambo menshi nabwo bizagaragaza ko uri icyo ntavuze ube uri kwiyicira isoko. Icyangombwa ni ugutega amatwi (ni ngombwa cyane!) ikibazo ubajijwe ugasubiza ibyo wumva biri ngombwa ukarekera aho. Ntibikubuze gutanga ingero no kuvuga ku byakubayeho mbere.

Kuri ibi byo kuvuga kandi icyo wakwirinda ni ugukoresha imvugo yo mu muhanda cyangwa usanzwe uhuriyeho n’inshuti zawe (argot/slang). Niba bakubajije bati “kuki ushaka gukora hano?” Ugasubiza ngo “ewana, njye ndabemera bya hatari, mbibonamo tu, mbona muri abajama kandi na salaire ya hano ni poa, ni danger, yakwica…” , uzaba ufite ibibazo bikomeye, birenze ibyo Haiti na Zimbabwe birimo muri iyi minsi.
Reba uwo muvugana: Ubundi mu buzima kureba umuntu muri kuvugana (eye contact) ni byiza kuko byerekana ko nta bwoba ufite, ko wiyizeye, kandi bimwereka ko umwitayeho, muri kumwe. Niba bakubajije ikibazo ukareba mu idirishya bigaragaza ko uri kubeshya cyangwa utiyizera, kandi mu haba hari benshi bakora interview, bazafata ukurusha kwiyizera. Vugana n’umuntu umureba kandi umurebe neza. Numureba bya bindi by’indoro y’ababi azabona ko uri umunyamahane; nurerembura nabyo bizaba ari ikibazo...

- Tuza, wumve ko nta kibazo ufite, nubura akazi nturi bupfe.

- Irinde kubeshya: Umuntu ukubaza ibibazo akenshi azaba afite CV yawe imbere ye. Niba uri nk’umukobwa akabanza kukubaza ngo ufite imyaka ingahe, ugahita uvuga ngo ni 24 kandi ari 31, azahita abibona kuri CV yawe akubwire wigendere rwiza… Si abakobwa cyangwa abagore gusa kuko n’abasore cyangwa abagabo bajya babeshya imyaka yabo. Wowe irinde kubeshya kuko nibigaragara ko ubeshya ako kazi ntako wabona kuko niba ubeshya mu byoroshye, ibikomeye ntibizagushobokera.

Comments

Popular posts from this blog

Imico n’Imyitwarire Biranga Ibimenyetso Bya Horoscope

Amategeko y’umuhanda

Urwenya!