Tumenye Amategeko Y'Umuhanda I


BIMWE MU BIBAZO N’IBISUBIZO BYABYO

BIREBANA N’AMATEGEKO Y’UMUHANDA


IKIBAZO

IGISUBIZO

1.        
1.    Igisate cy’umuhanda bivuga iki ?
2.    Kigaragazwa n’iki ?
Igisate cy’umuhanda bivuga kimwe mu bice bigabanyije umuhanda mu burebure bwawo gishobora kugaragazwa n’umurongo umwe ukomeje cg ugizwe n’uduce dukurikiranye.
2.        
Amategeko y’umuhanda yakorewe iki, yerekeye bande?
Amategeko y’umuhanda yakorewe uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, yerekeye abanyamaguru,ibinyabiziga,inyamaswa z’ikurura,izikorera izo bagendereraho kimwe n amatungo.
3.        
Vuga ibintu bine (4) umuyobozi wese w’ikinyabiziga agomba kubahiriza mbere yo kunyura ku wundi ?
1. Agomba kubanza kureba ko ntawatangiye  
    kumunyuraho.
2. Agomba kureba kandi ko uwashaka kunyuraho  
    atatangiye icyo gikorwa cyo kugira uwo anyuraho.
3. Agomba kureba ko imbere aho agana ko nta nkomyi  
    ihari mu muhanda.
4. Asubira iburyo bwe.
4.        
Vuga umuvuduko ntarengwa imodoka igenderaho igihe ikuruye indi muri depannage ?
Uwo muvuduko ntugomba kurenza 20km/h
5.        
Amategeko y’umuhanda yakomotse he ?
Yakomotse mu Bubirigi (Belgique)
6.        
Permis International yemejwe ryari ? hehe ?
Yemejwe kuwa 8 Ugushyingo 1968 yemezwa i Viyeri muri  Autriche.
7.        
Vuga ibintu bine by’ingenzi ubanza kuringaniriza umuvuduko kugirango bitaba intandaro y’impanuka ?
- Ubanza kureba imiterere y’ikinyabiziga
- Ureba imiterere y’umuhanda
- Ureba imiterere y’ikirere
- Ureba ubwinshi bw’ibiri mu muhanda
8.        
a) Ni ubuhe burebure ibinyabiziga  
     biherekeranye mu butumwa  
     bigomba gutonda ?
b) Hagati y’ikinyabiziga n’ikindi haba     
     intera ingana ite ?
c) Hagati y’itsinda n’irindi haba
    intera ingana ite ?
d) Ikinyabiziga cy’imbere   
    n’icy’inyuma mu biherekeranyije  
    mu butumwa birangwa n’iki ?
a)  Ibinyabiziga biherekeranyije mu
butumwa bigomba gutonda uburebure bunga na metero magana atanu (500m)
b) Hagati y’ikinyabiziga n’ikindi haba intera ya  30m
c) Hagati y’itsinda n’irindi haba intera ya 50m
d) Ikinyabiziga cy’imbere mubiherekeranyije mu  
    butumwa kirangwa n’icyapa cy’umuhondo  
    cyanditswemo inyuguti zitukura ngo ATTENTION  
    CONVOI (ITONDERE IBINYABIZIGA  
    BIHEREKERANYIJE MU BUTUMWA) ikinyabiziga  
    cy’inyuma kikarangwa n’icyapa cy’umuhondo  
  cyanditswemo n’inyuguti zitukura ngo FIN DE CONVOI  
  (IHEREZO RY’IBINYABIZIGA BIHEREKERANYIJE MU  
  BUTUMWA) aya magambo agomba kuba asomerwa  
  muri 100m.
9.        
Amategeko y’ibinyabiziga biherekeranyije mu butumwa ni ibihe binyabiziga bitagomba kuyakurikiza ? gihe ki ?
Ibinyabiziga bitayakurikiza n’ibinyabiziga by’abasirikare
a)   Mu nsisiro
b) Kuva bwije kugeza bukeye
c) Igihe igihu cyabuditse ukaba utareba muri 30m  
    byibura.

10
Amafaranga atangwa na ba nyir’ibinyabiziga ashyirwaho n’itegeko rya nde igihe bigiye gusuzumwa?
Ashyiwaho na Ministre w’ubucuruzi abisabwe na Ministre ushinzwe gutwara ibintu n’abantu.
11
Amategeko ntayegayezwa ashobora kumara igihe kirekire ashyirwaho n’iteka rya nde?
Ashyirwaho n’iteka rya Perezida wa Repubulika.
10.    
Inzego z’ibinyabiziga zigomba isuzumwa miterere ni izihe?
1.Ibinyabiziga bikoreshwa na moteri bigenewe gutwara  
   abagenzi.
2.Ibinyabiziga bikoreshwa na moteri bigenewe gutwara  
   imizigo(ibintu).
3.Ibinyabiziga bikoreshwa na moteri bigenewe  
   kwidagadura.
4.Ibinyabiziga bikoreshwa na moteri byigirwaho gutwara.
5.Ibindi binyabiziga.
11.    
a)Ni izihe nzego z’ibinyabiziga  
   zigomba gusuzumwa kugira ngo  
   bihabwe icyemezo cy’uko  
   bikomeye ?
b)Iryo suzumwa riba kangahe mu  
    mwaka mbere y’uko ikinyabiziga  
    gishyirwa mu muhanda ?
a)Izo nzego ni izi :
1.   Ibinyabiziga bigenewe gutwara abantu muri rusange
2.   Ibinyabiziga bigenewe gutwara ibintu birenze Toni eshatu n’igice (3.5T).
3.   Ibinyabiziga bigenewe ibigo byigisha gutwara.
b) Iryo suzumwa riba nyuma y’imyaka ibiri gitangiye  
    akazi.
12.    
Uburenganzira bushinzwe igenzura ry’imiterere y’ibinyabiziga butangwa na nde? Kubera iki ?
Uburengenzira butangwaa na Ministri ushinzwe gutwara ibintu n’abantu amaze kureba ko ibyangombwa byose ko bihagije.
13.    
Ikinyabiziga kiri mu igeragezwa kitwa ko kiri mu igeragezwa ryari ?
Kitwa ko kiri mu igeregezwa, ikinyabiziga kigendeshwa mu muhanda n’abagikoze, abagiteranyije, abashyiraho Karosori, abakigurisha cyangwa abasannyi b’ikinyabiziga bamaze kugiterenya cyangwa kugisana kugira ngo basuzume imikorere myiza y’ikinyabiziga bakerekana kugira ngo kigurishwe.
14.    
Izina ry’ingereka n’icumbi bya nyir’ikinyabiziga bigomba kwandikwa ku ruhe ruhande rwo kubihe binyabiziga ?
Iryo zina rrigomba kwandikwa ku buryo bugaragara imbere kandi ku ruhande rw’ibumoso bw’ikinyabiziga.
Ibyo binyabiziga ni ibi bikurikira :
a)Ibinyabiziga bikoreshwa na moteri byikorera ibiro  
    borenze igihumbi kandi bidatwara abantu gusa.
b)Ibinyabiziga bikururwa.
c)Ibinyabiziga bisunikwa n’abantu.
d)Ibinyamitende bidasorerwa.
15.    
Werekanisha ibihe bimenyetso ko uhagaze aho ushobora kubera abandi imbogamizi ku muhanda ?
Ibyo bimenyetso ni Triangle (Mpandeshatu) no gucanira amatara ndangacyerekezo icyarimwe cyangwa hagakoreshwa itara ritwarwa mu ntoki rimyasa cyangwa risa n’umuhondo usa n’icunga rihishije.
16.    
Ibimenyetso by’inkomyi bigomba gushyirwaho na bande mu nzira nyabagendwa ?
Ibimenyetso by’inkomyi bishyirwaho n’uwateje iyo nkomyi ariwe biturutseho, bigashyirwaho n’ubutegetsi bushinzwe inzira nyabagendwa iyo nkomyi itaturutse ku muntu
17.    
Iyo uwateje inkomyi atabashije gushyiraho ibimenyetso by’inkomyi bishyirwaho na nde ?
Bishyirwaho n’umutegetsi ushinzwe iby’umuhanda, amafarnga yakoreshejwe muri iyo mirimo akishyurwa n’uwananiwe gushyiraho ibimenyetso by’inkomyi.
18.    
Ibyapa bibuza bikurikizwa kuva he kugera he ?
Bigira ayahe mabara ?
Ibyapa bibuza bikurikizwa kuva aho bishinze n’inkomane ikirikira ku ruhande rw’inzira bishinzeho cyangwa kuva ukikibona kugera no mu masangano akurikira.
19.    
Ibikoresho ngarura rumuri bigaragaza inkombe zombi z’inzira nyabagendwa bigomba kugaragara mu yahe mabara iburyo n’ibumoso ?
Ibyo bikoresho ngarura rumuri bishobora kugira ngo bigaragaze inkengero z’inzira nyabagendwa, bigomba kugaragaza iburyo umutuku cyangwa umuhondo usa n’icunga rihishije naho ibumoso bikagaragazwa n’ibara ryera.
20.    
Utugarura rumuri tw’ibinyabiziga tw’imbere no mu mbavu ndetse n’inyuma tugomba gusa dute ?
Utugarura rumuri turi ku ruhande rw’imbere rw’ikinyabiziga rugomba gusa n’umweru, utw’inyuma tugasa n’umutuku, naho utwo mu mbavu tugasa n’umuhondo usa n’icunga rihishije.
21.    
Tanga ingero eshanu z’ibinyabiziga ndakumirwa ?
1.Ibinyabiziga by’abapolisi
2.Ibinyabiziga by’ibizimya nkongi y’umuriro
3.Ibinyabiziga bitwara abategetsi
4.Ibinyabiziga bitwara abarwayi
5.Iibinyabiziga by’amabanki
N.B :  Biba ndakumirwa igihe biri mu kazi.
22.    
Abayobozi b’amagare n’aba Vélo Moteur bambukiranya umuhanda banyuze he ?
Aha banyura bambukiranya umuhanda haba haciye imirongo ibiri icagaguye igizwe na kare cyangwa ingirwamwashi by’ibara ryera.
23.    
Igisate cy’umuhanda gifite ubugari budahagije kigarukira ku mirongo ibiri yera icagaguye ibangikanye cyagenewe iki ?
Cyagenewe agahanda k’amagare.
24.    
Ibiraro byo mu Rwanda birimo amoko angahe ?
Birimo amoko atatu :
a)  Ibiraro bikoze mu biti
b)   Ibiraro bikoze mu mabuye
c)   Ibiraro bikoze mu byuma.
25.    
Ibiraro bikoze mu nginga z’ibiti uburemere ntarengwa bugomba kubinyuzwaho bungana iki ?
Ubwo buremere nti bugomba kurenza Toni umunani
26.    
Ibinyabiziga byigirwaho gutwara birangwa n’ibihe bimenyetso ?
Ibinyabiziga byigirwaho gutwara birangwa n’inyuguti ya « L » yera yanditse mu buso bw’ubururu ifite uburebure bwa 15cm cyangwa bikarangwa n’icyapa cy’umeru cyanditswemo « AUTO-ECOLE » mu nyuguti z’umukara.
27.    
Umusozo w’ibyapa bishinze ku mihanda uretse ibyapa by’agateganyo ugomba kureshya ute ?
Ntu shobora kuba mu nsi ya 1,50m cyangwa kujya hejuru ya 2,10m uhereye ku butaka.
28.    
Umuyobozi w’ikinyabiziga akurikiza ibyapa bishinze ku ruhe ruhande rw’inzira nyabagendwa ?
Akurikiza ibyapa bishinze iburyo bwe.
29.    
Ni ryari umunyamaguru yemererwa kunyura ku kayira k’abanyamagare cyangwa mu muhanda ?
Ni igihe nta nkengero y’umuhanda iringaniye ihari cyangga idashobora kugendwamo.
30.    
Permis zirimo amoko angahe ?
Zirimo amoko atatu :
1.       Permis Provisoire
2.       Permis National
3.       Permis International.
31.    
Ni muyihe mihanda byemewe kugenda imodoka ibangikanye n’indi ?
Ni igihe umuhanda ufite ibisate byinshi bibiri bijya mu cyerekezo kimwe no mu muhanda w’icyerekezo kimwe (Sens Unique) ufite ibisate (byinshi) bibiri.
32.    
Iyo ubugali bw’umuhanda budahagije kugira ngo ibisikana ryorohe abayobozi bakora iki ?
Iyo ubugali bw’umuhanda budahagije kugirango ibisikana ryorohe, abayobozi bategetswe kwegera impande z’abanyamaguru ariko bigakorwa ku buryo bidateza impanuka abagenzi bazirimo.
33.    
Mu mihanda yo mu misozi no muzindi nzira nyabagendwa zicuramye cyane cyane aho ibisikana ridashoboka cyangwa riruhije aayobozi bakora iki ?
Umuyobozi w’ikinyabiziga kimanuka agomba gushyira ku ruhande ikinyabiziga atwaye kugira ngo areke ikinyabiziga cyose kizamuka gitambuke ,keretse iyo hari ubwikingo ibinyabiziga bishobora guhagararamo uwo mwanya ukaba uteye neza ,kuburyo hakurijwe umuvuduko naho ibinyabiziga biri ikinyabiziga kizamuka kikaba cyabujyamo.
34.    
Iyo byanze bikunze kimwe mu binyabiziga bigiye kubisikana kigomba gusubira inyuma abayobozi bagomba gusubira inyuma ni bande ?
Abagomba gusubira inyuma ni :
  1. Abatwaye ibinyabiziga bidakomatanye bahuye n’abatwaye ibikomatanye.
  2. Abatwaye ibinyabiziga bito bahuye n’abatwaye  ibinini
  3. Abatwaye ibinyabiziga bitwara abantu bahuye n’abatwaye ibyikoreye imizigo 
35.    
Iyo ibinyabiziga bigomba kubisikana ari ibyo mu rwego rumwe ni nde ugomba gusubira inyuma ?
Ni umuyobozi w’ikinyabiziga kimanuka keretse iyo bigaragara neza ko gusubira inyuma byoroheye kurushaho uzamuka.
36.    
Ni ryari guhagarara akanya gato no guhagarara akanya kanini bibujijwe mu ruhande ruteganye n’urw’ikindi kinyabiziga gihagazemo ?
a) Mu muhanda rubisikanirwamo (Igihe hagati y’ibyo  
    binyabiziga hasigara 6m).
b) Mu muhanda w’ikerekezo kimwe (Igihe hagati y’ibyo  
     binyabiziga hasigara 3m).
37.    
Uretse amategeko yihariye akurikizwa muri ako karere, umwanya usigara hagati y’ibinyabiziga bibiri bihagaze  umwanya munini ku ruhande rumwe rw’umuhanda ubisikanirwamo kandi utuma hahita ibinyabiziga bibiri gusa ugomba kuba metero zingahe ?
Ugomba kuba 5m igihe ari mu nsinsiro na 20m igihe atari mu nsinsiro.

38.    
Iyo umurongo mugari wera ukomeje ushushanyije ku nkengero z’umuhanda uvuga iki ? Art 110/7.
Uwo muromgo udacagaguye ushobora gucibwa ku nkombe nyayo y’umuhanda n’umusezero w’inzira y’abanyamaguru cg w’inkengero y’umuhanda yegutse kugirango biboneke kuburo burushijeho kandi igice kiri hakurya y’uwo murongo kigenewe guhagararwamo umwanya muto n’umwanya munini.
39.    
Umurongo ugizwe na mpande eshatu nyampanga zifite amasonga yerekeje imitwe yayo aho abayobozi b’ibinyabiziga baturuka umenyesha iki ? Art 111/2.
Uwo murongo umenyesha aho abayobozi bagomba guhagarara akanya gato iyo bishoboka kugirango batange inzira.
40.    
Umurongo w’umuhondo ucagaguye uciye ku nkombe nyayo y’umuhanda uvuga iki ? Art 110/7.
Uvuga ko ari umusezero w’inzira y’abanyamaguru cg w’inkengero y’umuhanda yegutse bi
kavuga ko uguhagarara umwanya munini bibujijwe kuri uwo muhanda kuburebure bw’uwo murongo.
41.    
Umurongo ukomeje n’umurongo ucagaguye  igizwe n’imitemeri cg imisumari itandukanywa n’iki igihe isimbura imirongo  irombereje mu bimenyetso by’agateganyo ?
a) Umurongo udacagaguye ugizwe n’imitemeri y’ibara  
    ryera cg risa n’icyuma iri mu ntera ngufi igenda ingana  
    hagati yayo.
b) Umurongo ucagaguye ugizwe n’imitemeri y’ibara ryera  
    cg isa n’icyuma ishyizweho mu dutsiko muri two  
    imisumari igashyirwa mu ntera ngufi igenda ingana  
   hagati yayo,utwo dutsiko twose natwo ubwatwo tukaba  
   dutandukanijwe n’intera isumbaho.
42.    
Ibimenyetso by’agateganyo bigizwe n’iki ? Art 110/12.
Ibimenyetso by’agateganyo bigizwe n’imitemeri y’ibara risa  n’icunga  rihishije bishobora gusimbura imirongo yera irombereje idacagaguye n’icagaguye kandi ibimenyetso by’agateganyo birusha agaciro ibyapa byose,bikabanzirizwa n’umukozi ubifitiye ububasha .
43.    
Umurongo mugari wera udacagaguye uciye k’uburyo bugororotse ku nkengero y’umuhanda werekana iki?
Uwo murongo werekana aho abayobozi bagomba guhagarara akanya gato gategetswe.
44.    
Intangiriro n’iherezo by’aho abantu bahagarara umwanya munini bishobora kugaragazwa n’uwuhe murongo. Art 110/9.
Hashobora kugaragazwa n’umurongo wera udacagaguye wambukiranya umuhanda.
45.    
Uturanga cyerekezo,dutoranya tw’ibara ryera dushobora gushyirwa hafi y’amasangano twerekana iki ? Art 112/1.
Utwo turanga cyerekezo twerekana igisate cy’umuhanda abayobozi bagomba gukurikira kugirango bagane mu cyerekezo kerekanwa n’utwo turanga cyerekezo.
46.    
Ibyandikishijwe ibara ryera mu muhanda bishobora kuzuza iki mu muhanda ? Art 112/3
Bishobora kuzuza ibyerekanwa n’ibyapa.
47.    
Imyanya y’aho ibinyabiziga bibujijwe cg bitegekwa kunyura mu cyerekezo iki n’iki bishobora kugaragazwa n’iki kubutaka. Art 112/7
Bishobora kugaragazwa k’ubutaka n’imirongo iberamye iteganye yera ifite ubugari buri hagati ya 10cm na 15cm kandi itandukanijwe kuva kuri 20cm kugeza kuri 30cm.
48.    
Ibimenyetso birombereje birimo ibyiciro bingahe? Bivuge  Art 109/1.
Ibimenyetso birombereje birimo ibyiciro bitatu (3).
  1. Umurongo udacagaguye
  2. Umurongo ucagaguye
  3. Umurongo udacagaguye n’umurongo ucagaguye ibangikanye.
49.    
Umurongo udacagaguye ariwo ukomeje uvuga iki ?
Umurongo wera udacagaguye uvuga ko umuyobozi wese abujijwe kuwurenga kandi birabujijwe kugendera ibumoso bw’umurongo wera udacagaguye iyo mirongo itandukanya ibyerekezo byombi by’umuhanda.
50.    
Umurongo ucagaguye uvuga iki ? Sobanura.
Umurongo ucagaguye uvuga ko buri muyobozi abujijwe kuwurenga keretse mu gihe agomba  kunyura ku kindi kinyabiziga, gukatira ibumoso, guhindukira cg kujya mu kindi gice cy’umuhanda.
51.    
Iyo umurongo udacagaguye ubangikanye n’umurongo ucagaguye ukurikiza uwuhe ? Art 110/4
Iyo iyo mirongo ibangikanye ukurikiza  urushijeho ku kwegera.
52.    
Iyo uduce tw’umurongo ucagaguye ari tugufi kandi twegeranye bisobanura iki ? Art 110/3
Iyo utwo duce twegeranye kandi ari tugufi bisobanura ko umurongo ukomeje wegereje.
53.    
Iyo wageze k’umurongo ukomeje ubwirwa n’iki ko ugiye kugera k’umurongo ucagaguye ?
Ikibikubwira n’uko ubona uduce tw’umurongo turushijeho kwegerana.
54.    
Ni ikihe gisate cy’umuhanda umuyobozi w’ikinyabiziga abujijwe kunyuramo igihe umuhanda ugenderwamo mu byerekezo byombi ?
Icyo gisate ni icy’ibumoso bwe.
55.    
Ibimenyetso bigenga uburyo bwo kugenda mu muhanda birimo ibyiciro bingahe ? Bivuge.
Birimo ibyiciro bitatu ari byo ibi :
1. Ibimenyetso bimurika( by’umuriro)
2. Ibyapa bishinze mu muhanda
3. Ibimenyetso birombereje.
56.    
Buri kinyabiziga kigendeshwa na moteri kigomba kuba kimeze gite ?
Kigomba kugira ibyuma biyobora bikomeye bituma umuyobozi akata ikinyabiziga cye mu buryo bworoshye,bwihuse kandi bwizewe.
57.    
Buri modoka yagenewe gutwara abantu  ariko umubare wabo ntarengwa ukaba munsi ya batandatu habariwemo umuyobozi bifite imikandara  yo kurinda impanuka ni bande bayambara ?
Abagomba kuyambara n’umuyobozi n’umugenzi bicaye ku ntebe y’imbere. Ibiranga imikandara yo kurinda ibyago bigenwa na Minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu.
58.    
ikinyabiziga kigendeshwa na moteri kirimo ibyuma ntamenwa gituma gikoreshwa mu gutera cg kwitabara                        gihabwa na nde uburenganzira bwo kugenda mu nzira nyabagendwa ? art  88/7.
Ugiha uburenganzira ni Minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu cg umuhagarariye.
59.    
Ni ibiki bibujijwe kongerwa ku mpande z’ikinyabiziga kigendeshwa na moteri cg velo moteri ?
Ibibujijwe ni ukongeraho imitako cg ibindi bifite imigongo cg ibirenga k’umubyimba,bitari ngombwa kandi bishobora gutera ibyago abandi bagendera mu nzira nyabagendwa.
60.    
Ni ryari umuyobozi w’ikinyabiziga ashobora kuzimya moteri akavanamo vitesse igihe agenda ahamanuka ?
Nta narimwe byemewe kugenda wazimije moteri cg wakuyemo na vitessi keretse igihe ikinyabiziga gikuruwe n’ikindi kijyanywe mi igaraje.
61.    
Amatara n’utugarurarumuri agomba gushyirwa kubinyabiziga kubuhe buryo ? Art 75/1
Bigomba gushyirwaho kuburyo nta gice na kimwe cy’ikinyabiziga cg cy’imizigo cyabangamira ibonesha ryayo.
62.    
Amatara maremare n’amagufi ashobora gushyirwa ate ku kinyabiziga ?
Ashobora gushyirwa mu kirahure kimwe kimurika imbere y’imodoka urumuri rwera cg rw’umuhondo rudahuma amaso.
63.    
Itara rishyirwa ku bihe binyabiziga ?
Bishyirwa ku binyabiziga bifite ingufu za moteri zirengeje cm3 
64.    
Itara ndanganyuma rigomba gushyirwa hehe ku kinyabiziga ?
Rishyirwa ahegereye inguni y’ibumoso y’ikinyabuziga inyuma.
65.    
Amatara ndangaburumbarare ashyirwa ku bihe binyabiziga ?
Ashyirwa ku binyabiziga birengeje m2 na cm 10.
66.    
Amatara ndanga yera cyangwa y’umuhondo ari imbere y’ikinyabiziga n’amatara ndanga atukura ari inyuma y’ikinyabiziga, agomba ariko kuba adahumye cyangwa ngo atere imbogamizi abandi bayobozi, agaragarira muri metero zingahe iyo ari nijoro igihe ijuru rikeye?
Agaragarira muri 300 m ariko kuri velo moteri n’ibinyamitende ni kuri 100 m.
67.    
Utugarurarumuri iyo tumuritsweho tugaragarira muri metero zingahe ?
Tugomba kugaragarira muri metero 150.
68.    
Utugarurarumuri tw’inyuma ya za remorque tugomba kuba duteye dute ? art 77/D
Tugomba gusa n’igishushanyo cya mpandeshatu zingana zifite kuva kuri 15 cm kugera kuri 20 cm, kandi rimwe mu masonga yayo ureba hejuru iruhande biteganye rwo rutambitse
69.    
Ni izihe remorque zishyirwaho akagarurarumuri kamwe ?
Ni remorque zifite ubugari butarenga 80 cm.
70.    
Umurongo w’inyuma w’igice kimurika w’igice cy’amatara ndangambere na ndanganyuma kimwe n’icy’utugarurarumuri tw’imbere n’utw’inyuma ugomba kuba ahareshya gute ? art 77/3
Ugomba kuba ahatarenga 40 cm ku mpande z’ubugari ntarengwa bw’ikinyabiziga.
71.    
Ahari hejuru cyane y’ubuso bumurika h’amatara ndangambere na ndanga nyuma hagomba kungana hate ?
Hagomba  kuba hatarenze m1,90 hejuru y’ubutaka iyo ikinyabiziga kidapakiye.
72.    
Amatara yo guhagarara umwanya munini agomba kohereza imbere n’inyuma urumuri rusa rute ?
Agomba kohereza imbere urumuri rwera, inyuma urutukura.
73.    
Amatara mareremare y’ibara ryera cyangwa ry’umuhondo agomba nijoro igihe ijuru rikeye kumurika ku ntera ingana iki ? Art 78/1
Agomba kumurika mu ntera ya m100, iyo ntera ikaba m75 ku binyabiziga bifite moteur itarengeje ingufu zigera kuri cm3 125
74.    
Amatara ndanga burumbarare agomba kubonwa nijoro igihe ijuru rikeye  ku ntera ya metero zingahe ?
Agomba kubonwa nibura ku ntera ya 200 m.
75.    
Amatara magufi yo kubisikana y’ibara ryera cyangwa ry’umuhondo yo agomba kugaragarira muri metero zingahe ?Art 78/2
Amatara agomba  kugaragarira muri m40 imbere y’ikinyabiziga iyo ntera ikangana na m15 ku binyabiziga bifite moteur itarengeje ingufu zigera kuri cm3 125.
76.    
Amatara yo gusubira inyuma agaragarira muri metero zingahe ? Kandi asa ate ?
Agomba kugaragarira muri  20 m mu rumuri  rwera cyangwa rw’umuhondo.
77.    
Itara ryo guhagarara ry’ibara ritukura ridahumishwa rigomba kugaragarira muri  metero zingahe ku manywa na nijoro igihe ijoro rikeye ?
Rigomba kugaragarira nijoro igihe ijuru rikeye mu nte ya 150 m no ku manywa muri 20 m.
78.    
Iyo itara ryo guhagarara riri hamwe n’itara ndanganyuma cyangwa rifatanye naryo uribwirwa n’iki ukurikije urumuri rwayo ? Art 79/1
Ubibwirwa n’uko urumuri rurushaho kwiyongera kubonesha cyane kurusha iyo rifatanye naryo.
79.    
Iyo ikinyabiziga gifite itara rimwe ryo guhagarara iryo tara rigomba gushyirwa he ku kinyaiziga ? Art 79/3
Iryo tara rigomba gushyirwa mu murongo ugabanyijemo ikinyabiziga kabiri ku buryo bungana mu burebure bwacyo cyangwa hagati y’uwo murongo n’impembe y’ibumoso y’ubugali ntarengwa bw’ikinyabiziga.
80.    
Itara ryo guhagarara ricanwa ryari ? Art 79/4
Iryo tara ricanwa iyo hakoreshejwe feri y’urugendo.
81.    
Amatara ndanga cyerekezo agomba kuba agizwe n’ibiki ? Art 80/1
Agomba kuba agizwe n’ibintu bifashe ku rumuri rumyasa, biringaniye ku buryo bigira umubare utari igiharwe ku mpande z’imbere n’inyuma z’ikinyabiziga. Amatara y’imbere akaba yera cyangwa umuhondo, ay’inyuma akaba atukura cyangwa asa n’icunga rihishije.
82.    
Amatara ndanga cyerekezo agomba gushyirwa ahameze hate ? Art 80/2
Aho amatara ndanga cyerekezo ashyirwa hagomba kuba hateye ku buryo icyerekezo cyerekanwa n’ayo matara bibonwa ku manywa,  nijoro habaa imbere n’inyuma h’ikinyabiziga n’abagenzi bakeneye kumenya imigendere y’ikinyabiziga.
83.    
Amatara ndanga cyerekezo agomba kugaragarira muri metero zingahe ijuru rikeye ? Art 80/3
Agomba kugaragarira muri 50 m nijoro no kumanywa muri 20 m .
84.    
Imikorere y’imyasa ku matara ndanga cyerekezo riba mu gihe kingana gite ? Art 80/5
Imikorere y’imyasa igomba kuba kuba inshuro 90 mu munota umwe ariko hashobora kwiyongeraho cyanwa kugabanukaho inshuro z’imyasa 30.
85.    
Itara ribonesha icyapa kiranga nº y’ikinyabiziga rigira urumuri rusa rute ? kandi rusomerwa muri metero zingahe igihe ikinyabiziga gihagaze ? Art 81/1
Iryo tara rigira urumuri rwera kandi izo nº zisomerwa muri 20 m inyuma y’ikinyabiziga iyo gihagaze.
86.    
Ibirahurebyoguhagarika umuyaga kukinyabiziga bigomba kuba bikoze bite ku kinyabiziga ? Art 81/2
Ibyo birahure bigomba kuba bikoze mu bintu bibonerana bidacuya bikaba bikoze ku buryo bidahindura isura y’ibireberwamo, kandi mu gihe bimenetse umuyobozi agakomeza kubona bihagije inzira nyabagendwa. 
87.    
Ibinyabiziga bigendeshwa na moteur na vélo Moteur bigomba kuba bikozwe bite ? Art 86/1
Bigomba kuba bikozwe ku buryo bitagenda bimena bidasanzwe amavuta, binavubura ibyotsi bicumba umwotsi igihe moteur yakijwe kandi bitabangamiye rubanda cyangwa ngo bitere ubwoba inyamaswa kubera urusaku.
88.    
Ni ibiki bibujijwe ku bijyanye n’impombo yohereza imyotsi ?            
Birabujijwe gukoresha impombo yohereza imyotsi igihe idafite akagabanya rusaku kandi mu nsisiro birabujijwe  kuyisakurisha igihe imodoka ihagaze yaka.
89.    
Impombo yohereza imyotsi igomba gushyirwa ku ruhe ruhande rw’ikinyabiziga ? Art 86/2
Isonga ry’impombo yohereeza imyotsi rigomba kwerekezwa ibumoso bw’ibinyabiziga.
90.    
Ibiziga by’ibinyabiziga bigendeshwa na moteur n’ibya vélo moteur kimwe n’ibya Remorque zabyo bigomba kuba biteye bite ? Art 87/1
Bigomba kuba byambaye inziga zihagwa zifite amano n’ubujyakuzimu butari munsi ya 1 mm ku migongo yabyo yose n’ubudodo bwabyo ntibugira ahantu na hamwe bugaragara kandi ntibigire aho byacitse bikomeye mu mpande zabyo.
91.    
Umuyobozi w’ikinyabiziga cyangwa w’ikinyamitende 3 cyangwa 4 bifite moteur agomba kugira aho yicara hafite ubugari butari mu nsi ya cm zingahe ? 
Agomba kuba yicaye ku ntebe ya 55 cm, abandi bagenzi bo ni 40 cm.
92.    
Umubare ntarengwa w’inyamaswa zikurura ikinyabiziga ugomba kureshya gute mu nzira nyabagendwa mu kubangikana cyangwa mu gukurikirana aribyo mu burebure no mu bugali ? Art 51
Umubare w’inyamaswa ntushobora kurenga 4 zikurikiranye na 3 zibangikamye.
93.    
Ni gihe ki imizigo igizwe n’ibinyampeke, ikawa idatonoye, ibishara, ibishami cyangwa ubwatsi bw’amatungo uretse amapaki afunze ishobora kugira ubugali bwa 3 m aho kuba 2,75 m ? Art 6/6
Ni igihe ikinyabiziga kijya ahatarenze 25 km kuva aho ikinyabiziga cyapakiriwe.
94.    
Ni ibihe binyabiziga bitari ngombwa kurangirwa kure n’ibimenyetso byabugenewe kugira ngo biburire hakiri kare abandi bagenzi baza babigana mu gihe cyose byaba bihagaritswe ahantu bibujijwe ? 
Ibyo binyabiziga ni amagare na vélo moteur n’amapikipiki adafite akanyabiziga ko ku ruhande.
95.    
Ijambo inzira y’ibinyabiziga bivuga iki ?
Bivuga umuhanda n’inzira ziwukikije.
96.    
Inzira y’ibinyabiziga igizwe n’ibihe bice nyabagendwa ?                 
Igizwe n’umuhanda n’inzira ziwukikije.
97.    
Umwanya ugomba gusigara hagati y’ikinyabiziga n’ikindi ugomba kungana iki cyaba kikoreye cyangwa kitikoreye ? 
Uwo mwanya ugomba kuba umwanya uhagije.
98.    
Kuki umuyobozi w’ikinyabiziga gikurikiye ibindi agomba gusiga umwanya uhagije hagati ye n’undi ? 
Impamvu ni ukugirango uw’imbere nafata feri uw’inyuma adahita amugonga cyangwa kugira ngo uw’inyuma na depasa uw’imbere abone uko asubira iburyo bwe mu bwikingo.
99.    
Ijambo akayira bivuga iki ? 
Ijambo akayira bivuga inzira nyabagendwa ifunganye ariko ikaba igenewe kunyuramo ibinyabiziga bigendera ku biziga bibiri n’abanyamaguru.
100.                
Ijambo inzira y’ubutaka bivuga iki ? 
Ijambo inzira y’ubutaka bivuga inzira nyabagendwa yagutse kurusha akayira ariko ubusanzwe ikaba itaragenewe kunyuramo ibinyabiziga  bibiri.
101.                
Ijambo remorque ntoya ( remorque leger) bivuga iki ?
Bivuga remorque iyo ariyo yose itarengeje ibiro 750 kg.
102.                
Ijambo remorque nini bivuga iki ?
Bivuga remorque iyo ariyo yose irengeje ibiro 750 kg
103.                
Abana babujijwe kwicara ku ntebe y’imbere iyo bindi byicaro ni ab’imyaka ingahe ?
Ni abatagejeje imyaka 12.
104.                
Vuga uko imyaka y’abayobozi bayobora mu nzira nyabagendwa ikurikirana n’inzego zabo
a)       imyaka 12 ayobora amatungo
b)       imyaka 14 ayobora inyamaswa
c)       imyaka 15 ayobora igare ridahetse
d)       imyaka 17 ayobora igare na velo moteri bihetse
e)       imyaka 18 ayobora ibinyabiziga byo mu rwego A na B
f)        imyaka 20 ayobora ibinyabiziga byo mu rwego C, D, E na F
105.                
Ku muhanda hari ibyapa bishushanyijemo, ibishinzemo, iby’imiriro bikora n’iby’umupolisi,  ukurikiza ibihe ?
Ugomba gukurikiza iby’umupolisi, iyo adahari ibwo ukurikiza iby’umuriro (feu tricole).
106.                
Iyo bibaye ngombwa ko amatungo ayobowe mu nzira nyabagendwa acibwamo imikumbi kubera ubwinsi bwayo :
g)       buri mukumbi ugomba kuba ugize n’amatungo angahe ?
h)       hagati ya buri mukumbi n’undi hagomba kuba harimo intera ingana ite ?
a)       umukumbi ugomba kuba ugizwe n’amatungo 10
b)       hagati y’umukumbi n’undi hagomba kuba harimo intera ya 20 m
107.                
Ijambo amatara ndangambere bivuga iki ?
Bivuga amatara y’ikinyabiziga akiranga kandi akagaragaza ubugari bwacyo burebewe imbere.
108.                
Ijambo amatara ndanganyuma bivuga iki ?
Bivuga amatara y’ikinyabiziga akiranga kandi akagaragaza ubugari bwacyo burebewe inyuma.
109.                
Ijambo akagarurarumuri bivuga iki ?
Bivuga akantu karabagirana kagarura imirasire y’urumuri inyuma ku kintu kiyohereje.
110.                
Ijambo ubuso bubonesha buvuga iki ?Buboneka he ?
Ku byerekeye amatara bivuga ubuso busohokana urumuri naho k’utugarurarumuri ikavuga ubuso burabagiranamo urumuri.

111.                
Ufiite uruhushya rw’agateganyo yemerewe gutwara mu nzira nyabagendwa ibihe binyabiziga ?
Yemerewe gutwara ibinyabiziga byose ariko mugihe ari kumwe n’umwigisha ufite uruhushya rwemewe rw’icyo kinyabiziga atwaye.
112.                
Vuga ibintu bitanu bikunze guteza impanuka ?
Ibyo bintu bitanu ni ibi :
1.Umuvuduko mwinshi
2.Ubusinzi
3.Uburangare
4.Ubuswa ( Ubujiji )
5.Gupakira nabi imizigo
113.                
Tanga ingero eshatu z’ibyapa biranga ibinyabiziga by’abanyamahanga bizwiho ubudahangarwa bakorera mu Rwanda ?
Izo ngero ni izi : UN, CD, IT.

114.                
Vuga ibintu bine bitangwa nuwakoze ikinyabiziga cyangwa uwagicuruje byemeza ko ari gishya ?
1.Itariki cyakoreweho
2.Izina ry’uwagikoze
3.Ingeri y’ikinyabiziga
4.Ubwoko bw’ikinyabiziga.
115.                
Ijambo ikinyamitende  ni iki ?
Ikinyamitende bivuga ikinyabiziga cyose nk’igare ry’ikiziga kimwe, ry’ibiziga bibiri, ry’ibiziga bitatu cyanagwa bine nko kuba gikoresha ibirenge cyangwa intoki.
116.                
Ijambo inkomane ni iki ?
Inkomane bivuga aho imihanda ihurira, aho umuhanda wisukira mu wundi mbese mu maharakubiri y’inzira nyabagendwa.
117.                
Ijambo imburira ni iki ? Zikoreshwa ryari ?
Imburira ni amatara magufi n’amaremare watsa uyazimya igihe cya n’ijoro mu cyimbo cy’ihoni. Ariko ku manywa imburira ni ihoni.
118.                
a) Ninde ushyiraho ibimenyetso byerekana imirimo ikorerwa mu nzira nyabagendwa ? Art 113
Bivanwaho ryari, nande ?  

a) Ushyiraho ibyo bimenyetso ni ugiye gukora imirimo mu nzira nyabagendwa.
b) Ubivanaho ni uwakoraga imirimo mu nzira nyabagendwa igihe ayirangije.
119.                
Ni gihe ki umuyobozi w’ikinyabiziga ufite permis yo murwego rwa « B » agomba gutwara Minubus ?               
Nta narimwe byemewe.
120.                
Uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwerekeye iki ?
Rwerekeye urwego cyangwa inzego z’ikinyabiziga rwatangiwe.
121.                
Iyo ibinyabiziga byageze muri Rond-point n’ibigiye kwinjiramo nibihe bigira uburenganzira ( Priorité ) mbere y’ibindi ?                
Ugira priolrité ni uwageze muri  Rond- point.
122.                
Iyo bidashoboka kubahirizwa kandi umunyamaguru akaba anyura hafi y’inkomyi umuyobozi akora iki ?
Umuyobozi w’ikinyabiziga akikira inkomyi asize umwanya wa 1m kandi akagendera ku ntambwe y’abanyamaguru nka 5 km mu isaha.
123.                
Umuyobozi  w’ikinyabiziga agomba gusiga umwanya ungana iki iyo agenda mu nzira nyabagendwa hagatiye n’abanyamaguru ?
Ategekwa gusiga 1m.
124.                
Umuyobozi w’ikinyabiziga iyo ageze abanyamaguru bagenewe kwambukira hari imirongo ibigaragaza agasanga hari uwatangiye kwambuka ategerereza muri metero zingahe kugirango atamubangamira yambuka ?
Ategekwa gutegerereza muri m5 umunyamaguru akabanza akambuka.
125.                
Imodoka inyuze ku yindi hagati yayo niyo inyuzeho hagomba kuba hari intera ya metero zingahe ?
Hagomba kuba harimo  cm 50.
126.                
Kunyuranaho i bumoso birabujijwe mu muhanda ugenderwaho mubyerekezo byombi kubera izihe mpamvu ?     
  1. Birabujijwe igihe uri imbere yawe igihe ashaka gukatira i bumoso.
  2. Birabujijwe igihe ari mu ikorosi.
  3. Igihe uri imbere yawe yatangiye kunyura ku kindi kinyabiziga.
  4. Birabujijwe iyo ugeze ahari ibice by’umuhanda bimeze nabi
  5. Birabujijwe ku iteme.
  6. Birabujijwe ku cyapa kibibuza.
  7. Birabujijwe mu ihuriro ry’imihanada.
  8. Birabujijwe k’umurongo ukomeza.
  9. Birabujijwe k’umurongo abanyamaguru bambukiraho.
  10. Birabaujijwe  mu muhanda w’ikerekezo kimwe.
  11. Birabujijwe mu mpinga z’imipando.

127.                
Abnyamaguru bagomba kunyura mu myanaya yabateganyirijwe ryari ? 
Bagomba kunyura mumyanya yabateganyirijwe igihe iyo myanya yabateganirijwe igihe iyo myanaya iri ahatarengeje  m 50 hafi yabo.
128.                
Kugirango ikinyabiziga kigere aho kigomba gukorerwa kigomba ikindi kigikurura hagomba ibiziriko, ibyo biziriko bigaragazwa ni iki ?
Bigaragazwa n’icyapa cya mpandenye yera gifite cm 30 z’uruhande kikajya imbere ku modoka ikurura ntirenze km 20/h.
129.                
Uburebure ntarengwa bwemewe bwa remorque idafite feri y’urugendo bungaana iki ?
Ubwo burebure ntibuurenga1/2 cy’uburemere bw’ikinyabiziga gikurura hongeho n’ubwumuyobozi.
130.                
Remorque zifite ubugari ntarengwa bwa cm80  zishobora gushyirwaho utugarurarumuri tungahe kubera izihe mpammvu ?
Izo romorque zishobora gushyirwaho akagarurarumuri kamwe gusa gafitecm15 kugeza kuricm20)z’uruhande kakaba ari mpande eshatu itukura kubera ko ikuruwe n’ipikipiki idafite akanyabiga kometse ku ruhande.
131.                
Iyo icyapa kiburira gishinze aaho inzira nyabagendwa irasukira ,icyapa cy’inyongera kiba kigizwe ni iki ?
Icyo cyapa kiba kigizwe n’urukiramende rufite umuzenguruko wirabura ubuso bwera harimo sakarangakerecyezok’umukara kerekana uruhande ruherereyemo icyago.   
132.                
Ni hehe imironko yose y’igabo n’agatsiko kose k’abanyamaguru bari mu muhanda bategetswe kugendera ?
Bategetswe kugendera mu ruhande rw’iburyo.
133.                
Abanyamaguru badafatanije gahunda bagomba kugendera mu ruhe ruhande  rw’umuhanda ?
Bategetswe kugendera mu ruhande rw’ibumoso
134.                
Ugeze kunkengeroy’umuhanda yegutse cg umusezero w ‘inzira y’abanyamaguru wabwirwa niki ko bi bujijwe  kuhahagarara umwanya munini/
Ubibwirwa n’umurongo w’umuhondo ucagaguye.
135.                
Mu bimenyetso bimurika bigizwe n’amatara2gusa iyo yakiye rimwe asobanura iki ?
Aba asobanura nk’itara ry’umuhondo ko ugoma kwiegura ko ugomba guhagarara cg ugakambuka witonze
136.                
Iyo hari ibintu byangiritse mu mu handacg habayeho ibikomere byoroheje abayobozi bakora ik ?
Abayobozi babyumvikanaho byananirana bakitabaza abakozi babifitiye  kubyiirebera.
137.                
Umurongo w ‘umweru ukomeje iyo ubangikanye n’umronko w’umweru ucagaguye ukurikiza uwuhe/
Ukurikiza urushijeho kukwegera.
138.                
Ni ibiki umuyobozi w’ikinyabiziga gifite moteri agomba kubanza kwiringira mbere yokukivamo ngo agende agisige aho kiri ?
Agomba kuba yizeye ko agihagaritse ahatabera abandi imbogamizi kumuhanda kandi agomba kuba yizeyeko kitakoreshwa nta ruhushya rwe.
139.                
Munsisiro ibyapa biburira  bishingwa kuntera ingana iki yahantu habi hakuburira ?         
Mu nsisiro ibyapa biburira bishingwa hafi y’ahantu habi hakuburira.
140.                
Ahatari munsisiro ibyapa biburira bishingwa kuntera ingana iki ?  
Ahatari munsisiro bikurikizwa kuva kuntera ya  150m kugeza kuri 200m.
141.                
Amatara magufi y’amapikipiki na v/moteur acyanwa ryari ? 
Acyanwa igihe cyose ibyo binyabiziga biri murugendo.
142.                
Iyo umuyobozi w’akanyamizigo atwaye kukanyabiziga ke ibifuma atabasha kureba imbere hakorwa iki ?   
Umuyobozi akurura akanyabiziga ke.
143.                
Iyo umukozi ubifitiye ububasha akubwiye ngo ukureho ikinyabiziga ukanga kugikuraho akagikuzaho ibyangiritse bibazwande ?  iyo atakubwiye akagikuzaho ibyangiritse bibazwande ?      
Iyo akubwiye ukanga ibyangiritse bibazwa nyiri kinyabiziga,Ariko iyo atakubwiye ngo wange ibyangiritse bibazwa LETA.
144.                
Ukuboko kuzamuye bikozwe n’ubifitiye ububasha bitegetse iki ?  
Bitegetse abagenzi bose guhagarara keretse abageze mumasangano bagomba guhita bakavamo.
145.                
Ukuboko cyangwa amaboko atambitse bivuga iki ?  
Bitegeka guhagarara  abaturuka mubyerekezo bisanganya icyerekezo cyerekenwa n’ukuboko cg amaboko atambitse arambuye
146.                
Kuzunguza intambike itara ritukura riba kunkoni y’ abakozi babifitiye ububasha bivuga iki ?  
Bitegeka guhagarara abo iryo tara riganishaho.
147.                
Iyo umuntu yapfiriye mumpanuka cg habaye ibikomere bikabije umuyobozi akora iki ? 
Ibikorwa ni ukwirinda gusibanganya ibimenyetso bishobora kugaragaza abari mumakosa gucanira rimwe amatara ndanga cyerekezo no kubimenyesha ababishinzwe bari hafi aho.
148.                
Amahoni agomba kumvikanira muntera ingana iki ?  
a)Imodoka yumvikanira muntera ya 100m iyo ntera ikaba 50m iyo ikinyabiziga gipakiye kinagendera mumuvuduko wa 50km/h
b)Ipikipiki imburira zayo zumvikanira muri 50m
c)Igare na v/moteur amahoni yumvikanira muri 20m. 
N.B :Nijoro amahoni arabujijwe ahubwo asimburwa n’amatara maremare n’amagufi watsa uhinduranya ariyo mburira.
149.                
Vuga umuvuduko ntarengwa kuri ibi binyabiziga bikurikira iyo ntamategeko awugabanya (ni ukuvuga ahatari munsisiro) :  





a)Amapikipiki ni modoka zifite uburemere ntarengwa butarengeje ibiro 1000(1ton) R/km80/h
b)Imodoka zikoreshwa nk’amavatiri y’ifasi cg amatagisi nizifite uburemere bwemewe butarenga  3500kg R/km80/h.
C)Imodoka zifite uburemere ntarengwa bwemewe buri hagati y’ibiro3500 na kg12000 kimwe n’ibinyabiziga bitwarira hamwe abantu R/60 km/h
d)Imodoka cg ibinyabiziga bikomatanye bifite uburemere ntarengwa bwemewe cg uburemere bugendanwa burenga ibiro 12.500 kimwe na v/moteur R/km50/h.
e)Ibinyabiziga by’ubuhinzi bifite imipira irambuka cg itarambuka imodoka zifite ibizibuza kwiceka kuberako ariko zikoze n’izindi zose zikoze kuburyo bwihariye
zitavuzwe haruguru .
R/km25  Ahatari munsisiro :
  1. a) Amapikipiki =km80/h
  2. Amavatiri asanzwe nibindi binyabiziga bitarengeje Ton1=KM80/h
  1. b) Amavatiri y’ifasi=km70/h
  2. Amatagisi=km70/h
  3. Izitarengeje 3500 kg =km70/h
  1. c) Iziri hagati ya 3500kg na 1200kg(amakamyo mato)=km60/h
  2. Na za auto bus=km60/h
  1. d) Amakamyo manini ya 12500kg=km50/h
  2. Za v/ moteur=km50/h
  1. Amakamyo manini ya 12500kg=km50/h
    e)  Ibinyabiziga by’ubuhinzi=km25/h

Munsisiro cg mumijyi :
.a) imodoka zagenewe gutwara abantu uretse ibinyabiziga bitwarira abantu hamwe hamwe nimodoka zidashobora kwikorera ibirenze Ton1=km50/h.
b) 1.amakamyo mato=km40/h
    2.amakamyo manini=km40/h
    3.Za auto bus=km40/h
    4.v/moteur munsisiro=km40/h
    5.Ibinyabiziga bidasanzwe=km25/h.
     .
    

 

150.                
Ni ikihe kinyabiziga kigenda munzira nyabagendwa kidafite umuyobozi (umushoferi)           
Nta nakimwe kibyemerewe.
151.                
Vuga uburebure ntarengwa bw’ibinyabiziga bikuruwe n’inyamaswa zaba ziziritse cg zitaziritse ?  
Ubwo burebure ntibugomba kurenza 18m.
152.                
Ni ubuhe burebure ntarengwa bushobora kurenga ku mpera y’inyuma h’ikinyabiziga ? bigaragazwa niki ?                                        
Ubwo burebure ntibugomba kurenga kumpera y’inyuma y’ikinyabiziga M3 bigomba kugaragarazwa n’agatambaro gatukura ka cm 50 z’uruhande 
153.                
Niryari nta PRIORITE (Uburenganzira bwo gutambuka mbere)  Munzira nyabagendwa kandi wari uyifite mbere ?                
1.            Uyambuwe n’umukozi ubifitiye ububasha
2.            Igihe uvuye mumuhanda muto ujya mumunini
3.            Igihe icyapa kiyikwambuye
4.            Igihe uhuye n’ibinyabiziga ndakumirwa.
5.            Igihe uhuye n’ibinyabiziga bifatanyije gahunda.
6.            Igihe umanuka undi azamuka kubisikana bigoranye.
7.            Igihe utwaye imizigo undi atwaye abantu benshI mumuhanda muto.
8.            Ni igihe uhuye n’ utwaye abantu benshi atangiye guhaguruka
154.                
Ahantu habujijwe guhagarara umwanya  munini n’umuto nihehe ?                           
      1.  Ahari icyapa kibikubuza
  1. Mu ikorosi
  2. Ku iteme
  3. Aho binjirira n’aho basohokera
  4. Mu ihuriro ry’imihanda
  5. Ahari imirongo y’aho abanyamaguru bambukira
  6. Mu mpinga z’imipando(z’imisozi)
155.                
Nibihe bibujijwe kumiryango y’imodoka mugukingura no gukinga ?  
Birabujijwe kuva mukinyabiziga cg kukijyamo utabanje kureba ko bitari buteze impanuka.

156.                
Ni ibihe byapa bibujijwe gushyirwa ku nzira nyabagendwa ?
Ibyapa bibujijwe gushyirwa ku nzira nyabagendwa ni ibyapa byamamaza, ibyapa biyobya n’ibijya gusa n’iby’iteka ry’inzira nyabagendwa.
157.                
Ni ibiki ugomba gusuzuma igihe upakira ikinyabiziga ?
- Ugomba gupakira mu kinyabiziga hagati
- Ugomba gupakira udakingiriza indorerwamo (Rétroviseur)
- Ugomba kutarenza uburemere ikinyabiziga cyagenewe
- Ibyo upakiye bigomba guhambirwa ku buryo bufashe cyane budanangiye. 
158.                
Iyo ibibuzwa ari byinshi bigomba kuburizwa ahantu hamwe byerekanwa bite ?
Bishyirwa mu ngasire imwe ariko umubare nturenze bitatu.
159.                
Ibinyabiziga bifite iminyururu bigenda bite mu nzira nyabagendwa ?
Bishyirwaho ibituma bitangiza umuhanda  cyangwa bikikorerwa.
160.                
Iyo umuyobozi w’ikinyabiziga agiye gukatira ibumoso, ni bihe binyabiziga areka bigatambuka imbere ?
Ibinyabiziga areka bigatambuka mbere ni ibimuturutse imbere.
161.                
Ni ryari igice cy’imizigo y’impera y’inyuma y’ikinyabiziga kigomba kugaragazwa n’ikimenyetso cyabugenewe ?
Ni igihe ku mpera y’inyuma harengaho 3 m.
162.                
Uhuye n’amatungo wakora iki kugira ngo utange inzira ?
Icyo ukora uritaza, ukirinda guhindisha ikinyabiziga cyawe, ukirinda kuvuza ihoni byaba ngombwa ugahagarara.
163.                
Kubisikana ni iki, bitandukaniye he no kunyuranaho, kandi bikorerwa mu ruhe ruhande ?
Kubisikana ni ighe uhuye n’ikinyabiziga kigiye wowe aho uvuye cyangwa umwe amanuka undi azamuka muri mu byerekezo bitandukanye. Bikorerwa iburyo.
164.                
Ninde ushobora kukwambura Permis burundu ?
Ni Porokereri wa Repubulika.
165.                
Ni iki gishobora gutuma wamburwa Permis burundu ?
Icyatuma wamburwa Permis ni uburwayi bwo mu mutwe, uburwayi bw’amaso bukabije butakosowe n’amataratara, uburwayi bw’amatwi ku buryo bukabije, gutakaza urugingo rw’umubiri no kurwara mu bwonko.
166.                
Ninde ushobora guhindura umuhanda wagenderwagamo mu byerekezo byombi ukaba icyerekezo kimwe (Sens Unique) ?
Ni Perefe  ( umukuru w’intara).
167.                
Umuntu usunika igare n’undi urigenderaho batandukaniye he kandi bakurikiza ayahe mategeko ?
Umuntu usunika igare ikimutandukanya n’urigenderaho nuko we akurikiza amaregeko y’abanyamagurru ariko urigenderaho akurikiza amatekeko y’ibinyabiziga.
168.                
Ni ibihe binyabiziga bishobora guhagarara mu nzira nyabagendwa igihe kirenze iminsi 7 ?
Ni ibinyabiziga bitagishoboye kugenda na Remorque.
169.                
Aho abayobozi b’ibinyabiziga bategetswe kunyura bagatanga inzira bagaragazwa n’iki ku butaka ?
Ku butaka hagaragazwa n’umurongo wa mpandeshatu zifite amasonga arebe iyo abayobozi b’ibinyabiziga baturuka.
170.                
Ibinyabiziga bifite inziga zidahagwa, izikoze mu byuma cyangwa muri kawucu gusa ni ubuhe buremerebigenewe ?
Inziga zihagwa : Ikinyabiziga kikorera 3,20 T umwuka ujya mu mapine yayo ugomba kungana na 5,5 kgs.
Inziga zifite umwuka ariko zidahagwa : Zo zigomba kwikorera 15 T.
Inziga zidahagwa zikozwe mu myuma cyanwa muri kawucu : Nti zigomba kurenza 8T, uruziga rw’ibyuma ubwarwo rukagira 250 kgs.
171.                
Vuga ubugali ntarengwa bw’imizigo yikorerwa n’ibinyabiziga bikurikira :
a)       Imodoka
b)       Amagare na Vélo moteur
c)       Amapikipiki adakuruye Remorque
d)       Amapikipiki akuruye Remorque
e)       Ibinyamitende itatu n’ine bifite moteur


a)       2,75 m zishobara  kugera no kuri 3 m igihe ikunyabiziga kijya ahatarenze 25 km kuva aho cyapakiriwe.
b)       Ntibugomba kurenza 75 cm
c)       Ntagomba kurenza 1,25 m.
d)       Ntagomba kurenza 30 cm.
e)       Ntagomba kurenza 30 cm. 
172.                
Ni ryari ibujijwe kwata imirongo y’abasirikare cyangwa uruhererekane rw’anayeshuei bayobowe n’abarimu ?
Birabujijwe kwata iyo mirongo igihe bagenda k’uruhererekane bafatanyije gahunda.
173.                
Ibimenyetso by’inkomyi bishyirwa kuyihe ntera imbere n’inyuma ?
Ibyo bimenyetso babishyira mu ntera ya m 20 imbere n’inyuma uturutse aho inkomyi yabereye.
174.                
Ni ryari kunyuranaho bikorerwa iburyo ?Art  21/1
Ni igihe ukurimbere agaragaje ko agiye gukatira ibumoso yabigaragarishije itara – ndangakerekezo.
175.                
Amabwiriza yihariye ashyirwaho nande ? Ashobora kumara igihe kingana iki ?
Amabwiriza yihariye ashyirwaho n’umukuru w’Intara ashobora kumara igihe cy’amezi atatu.
176.                
Icyapa cy’umuvudukogishyirwa inyuma y’ikinyabiziga kirengeje Toni 3500 giteye gite ? kingana iki ? Gishyirwa kuruhe ruhande ?
Icyo cyapa gifite umurambararo wa cm 21, ubugari bw’umuzenguruko utukura = cm 3
Donut:      
    90 KMImibare yanditsemo ni umukara  = cm 17 icyo cyapa kigomba gushyirwa iburyo inyuma ku kinyabiziga.

Cm 21


 

                                         cm 3

                                                    Cm 17
177.                
Urwego rwa Categorie E rugira agaciro ku bihe binyabiziga ?
Rugira agaciro ku binyabiziga bikomatanye bifite ikinyabiziga gikururwa kiri muri rumwe mu nzego B,C na D umuyobozi afitiye uruhushya kandi remorque yabyo ikaba ifite uburemere ntarengwa bwemewe burenge ibiro 750 ( 750 kg)
178.                
Urwego rwa Categorie F rugira agaciro ku bihe binyabiziga ?
Rugira agaciro ku binyabiziga bidasanzwe. Ibimashini bihinga, ibikora imihanda n’ibindi.
179.                
Urwego rwa Categorie D rugira agaciro ku bihe binyabiziga ?
Rugira agaciro ku binyabiziga byagenewegutwara abantu kandi bifite imyanya irenga 08 yo kwicaramo hatabariwemo uw’umuyobozi
180.                
Urwego rwa Categorie B rugira agaciro ku bihe binyabiziga ?
Rugira agaciro ku binyabiziga byakorewe gutwara abantu kandi bifite imyanya 08 ntarengwa yo kwicaramo hatabariwemo uw’umuyobozi.
Imodoka zagenewe gutwasra ibintu kandi zifite uburemere ntarengwa bwemewe butarenza ibiro 5.000
Ibinyamitende 04 bifite moteur , ku binyabiziga byo muri urwo rwego bashobora gushyiraho remorque ntoya ifite umutambiko 01
181.                
Murwego rwa Categorie  C  rugira agaciro ku bihe binyabiziga ?
Rugira agaciro ku binyabiziga byagenewe gutwara ibintu bifite uburemere ntarengwa bwemewe burenga ibiro 5000 ( Kg 5000 ), ku binyabiziga byo muri   urwo rwego bashobora gushyiraho remorque ntoya.
182.                
Urwego rwa  CATEGORIE  A  rugira agaciro ku bihe binyabiziga ?
Rugira agaciro ku mapikipiki n’ibinyamitende itatu bifite moteur biriho cyangwa bitariho intebe k’uruhande.
183.                
Uruhushya rwo gutwara rutangwa n’iteka ryande ?
Rugengwa n’iteka rya Ministre ushinzwe gutwara abantu n’ibintu abisabwe na Komite y’Ighugu ishinzwe umutekano mu muhanda ya Police y’igihugu.
184.                
Abanyamaguru bafatanye cyangwa bagize udutsiko tudafatanije gahunda kandi batanayobowe n’umwarimu bategetswe kunyura mu tuhe tuyira ? Art  48/1
Bategetswe kunyura mu tuyira t’impande z’ibumoso.
185.                
Ijambo « MAKUZUNGU » bivuga iki ?
MAKUZUNGU bivuga remorque iyo ariyo yose yagenewe gufashwa ku kinyabiziga gikurura k’uburyo igice cyacyo kiba kikiryamyeho kamdi igice cy’uburemere bwacyo ndetse n’ubwibyo itwaye bukaba bushikamiye icyo kinyabiziga.
186.                
Ijambo «  Ibinyabiziga bikomatanye n’ibinyabziga bikururana  » Bivuga iki ?
Bivuga ibinyabiziga bifatanye bikagenda nkaho ari kimwe.
187.                
Ijambo « Ikinyabiziga gifatanije » Bivuga iki ?
Bivuga ikinyabiziga gikomatanye kimwe ari ikinyabiziga gikurura ikindi ari MAKUZUNGU.
188.                
Ijambo « Ikinyabiziga gikururana kabiri » Bivuga iki ?
Bivuga ibinyabiziga bikomatanye bikururanana bigizwe n’ikinyabiziga gifatanye kandi kiriho remorque yacyo.
189.               A
Amagambo « Uburemere bwitw n’uburemere bw’ikidapakiye » Bivuga iki ?
Bivuga uburemere bw’ikinyabiziga kizima gifite karisori n’ibikoresho byacyo ngombwa kandi cyuzuye Risansi, Mazutu cyangwa Gazi , amazi n’Amavuta ariko hatabariwemo abagitwaye abantu cyangwa imizigo byikoreye.
190.                
Ijambo « Uburemere bwikorewe » Bivuga iki ?
Bivuga ubuemere bwite bw’ikinyabiziga kizima hongereweho uburemere bw’imizigo cyikoreye,ubw’ugitwaye n’ubwundi muntu wese gitwaye.
191.                
Ijambo « Uburemere ntarengwa bwemewe »Bivuga iki ?
Bivuga uburemere bwose ntarengwa bw’ikinyabiziga bwemejwe hakurikijwe ibivugwa muri iri teka, uburemere ntarengwa bwemewe bw’ibinyabiziga bikomatanye, bw’ikinyabiziga gifatanije cyangwa ikinyabiziga gikururana kabiri bwitwa « Uburemere bugendanwa ».
192.                
Ijambo « Guhagarara umwanya muto » Bivuga iki ?
Bivuga igihe cyangombwa ikinyabiziga kimara gihagaze kugirango abantu cyangwa ibintu byinjire cyangwa bisohoke.
193.                
Ijambo « Guhagarara umwanya munini » Bivuga iki ?
Bivuga igihe kirenze icyangombwa ikinyabiziga kimara gihagaze kugirango abantu cyangwa ibintu byinjire cyangwa bisohoke. 
194.                
Ijambo « Akagarurarumuri » Bivuga iki ?
Bivuga akantu karabagirana gasubiza imirasire y’urumuri ku kintu kiyohereje.
195.                
Ijambo « Amatara y’urugendo » Bivuga iki ?
Bivuga amatara y’ikinyabiziga amurika umuhanda muntambwe ndende imbere y’icyo kinyabiziga.
196.                
Ijambo « Amatara yo kubisikana » Ariyo matara magufi  bivuga iki ?
Bivuga amatara y’ikinyabiziga amurika inzira nyabagendwa imere y’icyo kinyabiziga, kitagombye guhuma cyangwa kubangamira abayobozi bava mu cyerekezo ajyamo.
197.                
Ijambo « Amatara ndangambere » Bivuga iki ?
Bivuga amatara y’ikinyabiziga acyiranaga kandi agaragaza ubugari bwacyo burebewe imbere.
198.                
Ijambo « Amatara ndanganyuma » Bivuga iki ?
Bivuga amatara y’ikinyabiziga akiranaga kandi akagaragaza ubugari bwacyo burebewe inyuma.
199.                
Ijambo « Amatara kamena bihu y’imbere » Bivuga iki ?
Bivuga amatara y’ikinyabiziga abaonesha neza inzira imbere yacyo igihe cy’igihu, cy’imvura nyinshi, cy’urubura cyangwa cy’umukungugu mwinshi.
200.                
Ijambo « Amatara kamenabihu y’inyuma » Bivuga iki ?
Bivuga amatara y’ikinyabiziga abonesha neza inzira inyuma yacyo igihe cy’igihu, cy’imvura nyinshi, cy’urubura, cyangwa cy’umukungugu mwinshi.
201.                
Ijambo « Amatara ndanga cyerekezo » cyangwa ikinyoteri bivuga iki ?
Bivuga itara ry’ikinyabiziga rigenewe kwereka abandi bagenzi ko umuyobozi ashaka kugana iburyo cyangwa ibumoso.
202.                
Amagambo « Itara rishakisha ariryo tara rishakisha » Bivuga iki ?
Bivuga itara ry’ikinyabiziga gishobora guhindukizwa n’umuyobozi bidatewe nuko ikinyabiziga kigenda kandi rishobora……
203.                
Ijambo « Inzira nyabagendwa »Bivuga iki ?
Bivuga imbago zose z’imihanda minini, amabarabara, inzira n’utuyira two ku mihanda, ibiraro, ibyambu  mbese k’uburyo rusange imihanada nyabagendwa yose igendwamo k’ubutaka.
204.                
Ijambo « Umuhanada » Bivuga iki ?
Bivuga igice cyangwa ibice by’inzira nyabagendwa bigendwamo n’ibinyabiziga, iyo nzira nyabagendwa ikaba yagira imihanda myinshi itandukanijwe k’uburyo bugaragara n’ubutaka bwayo cyangwa ubusumbane.
205.                
Ijambo « Agahanda k’amagare » Bivuga iki ?
Bivuga, igice cy’inzira nyabagendwa cyagenewe kunyurwamo n’amagare na Velo moteur bikagaragazwa n’ikimenyetso cyabugenewe.
206.                
Ijambo « Itara ry’umuhondo » Bivuga iki ?
Bivuga itara ryose ry’umuhondo wiganje  umuhondo nyawo cyangwa usa n’icunga.
207.                
Ijambo «Itara ndangamubyimba n’itara ndanagaburumbarare » Bivuga iki ?
Bivuga itara ry’ikinyabiziga ryerekana ubugari bwacyo ahagana imbere n’inyuma igihe uburebure bwacyo burenga  6m cyangwa iyo ubugari bwacyo habariwemo n’ibyo cyikoreye burenga 2,10m.
208.                
Ijambo « Umukozi ubifitiye ububasha » Bivuga iki ?
Bivuga umwe mu bakozi wambaye k’uburyo bugaragara ibimenyetso by’imirimo ashinzwe.
209.                
Ijambo «  Igare » Bivuga iki ?
Bivuga ikinyamitende cy’ibiziga bibiri.
210.                
Ijambo « Velo moteur » Bivuga iki ?
Bivuga ikinyabiziga gifite ibiziga bitarenze bibiri kandi gifite moteur itarengeje cm3 50 cyangwa imbaraga zitarenga  KVA 4 kandi hakurikijwe uko cyakozwe umuvuduko wacyo nturenge  60km/h.
211.                
Ijambo « Ipikipiki » Bivuga iki ?
Bivuga  ikinyabiziga  cyose cy’ibiziga bibiri gifite moteur ukuyemo za Velo moteur.
212.                
Ijamabo « Umuyobozi »  Bivuga iki ?
Bivuga umuntu wese utwaye ikinyabiziga cyangwa uyobora munzira nyabagendwa inyamaswa zikurura, izikorera cg zigenderwaho cg amatungo yaba ubushyo cg imwe imwe.
213.                
Vuga uko amatara yo mu bimenyetso bimurika akurikirana nuko asobanura ? 
­        Habanza icyatsi kivugako ufite uburenganzira bwo kurenga icyo kimenyetso.
­        Hagakurikiraho umuhondo uvugako ubonye nta mpanuka wateza.               
­        Itara ry’umuhondo ryaka nyuma y’iryicyatsi.
­        Itara ritukura ryaka nyuma y’iry’umuhondo.

                                                                         
                                                    
214.               U
Umuyobozi w’inyamaswa cyangwa amatungo agomba kugira abaherekeza. Buri mu herekeza yayobora anagahe cyangwa zingahe ?
Umuherkeza  ( 1 ) agomba kuyobora ( 8 ).
215.                
­             Vuga bamwe muri ba agent qualifie ( Abakozi babifitiye ububasha ) Uzi ?
­             Ba Ofisiye na ba  Sous  Ofisiye bo muri Polisi.
­             Ba Kaporali bo muri Polisi y’igihugu.
­             Abakozi bo mu biro by’amateme n’imihanada.
­             Abakozi bo mu biro by’imisoro.
­             Abakozi ba  Gasutamo.
216.                
Imizigo y’ikinyabiziga kikoreye igomba gupangwa neza kugirango bitagenda bite ?
Kugirango bidateza impanuka no kwangiza inzira nyabagendwa.
217.                
Iyo ugeze ahari ubusitani mu muhanda, wanyura he y’ubwo busitani ?
Wanura i buryo bw’ubusitani.
218.                
Ugeze ahari ikinyabiziga gitwarira hamwe abantu benshi kigiye guhaguruka, wakora iki ubaye utwaye igitoya ?
Wareka kikabanza kigatambuka.
219.                
Udafite amatara ndangacyerekezo ukoresha iki mu gutanaga inzira ?
Uloresha akaboko.
220.                
Amatara ndangambere na ndanganyuma y’imodoka zitarengeje m 6  z’uburebure na  m 2 z’ubugari habariwemo n’itwaro kandi nta kindi kinyabiziga kiziritseho ashobora gusimburwa n’ayahe matara ? Art   42/3
Ashobora gusimburwa n’amatara yo guhagarara umwanya  munini iyo ibyo binyabiziga bihagaze umwanya muto cg  umunini mu nsisiro bibangikanye k’uruhande rw’umuhanda.
221.                
Ibyapa by’inyongera bimenyesha iki ? Art  97/3
Ibyapa by’inyongera bishobora kumenyesha ubugerure cg  amarengamategeko rusange cg ibibujijwe  cg ibitegetswe byihariye.
222.                
Iyo ikinyabiziga cyikoreye ibirenze ku mpera y’inyuma ho metero 3 bigaragazwa ni ki ?
Bigaragazwa n’agatambaro gatukura  ka cm 50 z’uruhande.
223.                
Vuga uburemere ntarengwa bugomba gutwarwa n’ikinyabiziga, kigendeshwa mu mihanda y’u Rwanda ?
Ubwo buremere ntarengwa ntibugomba kurenza  T 53.
224.                
Ni ayahe matara y’ubwoko bumwe arenga abiri ku kinyabiziga ?
Ni amatara ndangamubyimba cg amatara ndangaburumbarare hamwe n’itara riranga ikerekezo.
225.                
 a)Iyo begereye ibyome,abayobozi b’ibnyabiziga  bagomba gukora iki ?

b)Mbere yo gutambutsa ibinyabiziga ku cyome bitwaye abantu hakorwa ik ?

c)Ni ibihe binyabiziga bitambuka mbere ku cyome ?

d)Uburemwre ntarengwa bwemewe kujya mu cyome bwerekanwa ni iki ?  ART 40 13-6.
a) Abayobozi icyo bakora,batonda umuronko umwe no guhagarara iburyo bw’umuhanda.

b) Abayobozi bakuramo abantu bose hagasigara umuyobozi n’umuherekeza.

c) Ibinyabiziga bitambuka mbere ku cyome  ni ibinyabiziga bitwaye abarwayi cg inkomere kimwe n’abajyanye abaganga bahurujwe ku buryo bwihutirwa,ibinyabiziga ndakumiirwa bifite uburenganzira bwo guhita mbere,ibinyabiziga bitwaye umuntu ufiteicyemezo kimwanditseho cyo guhita mbere kuko bifitiye akamaro rubanda nyamwinshi, ibinyabiziga bifite ubutumwa bwanditse bifite ikimenyetso kibiranga,ibinyabiziga bitwara amatungo.

d)ubwo buremere bwerekamwa n’ibyapa biri kuri buri nkombe.
226.                
Intabuza zihariye zirabagirana z’ibinyabiga ndakumirwa zigizwe ni iki ?
Zigizwe n’itara rimwe cg amatara menshi amyasa y’ubururu, bifite kandi intabaza yihariye itanga amajwi y’icengera-matwi.
227.                
Ni ibiki abayobozi b’ibinyabiziga ndakumirwa batubahiriza n’ibyo bubahiriza ?
Ibyo batubahiza ni ibijyanye n’umuvuduko ntarengwa n’ayerekeye ibimenyetso by’umuriro iyo guhita kwabyo kurangwa n’intabaza zihariye ariko bubahiriza abakozi babifitiye ububasha.

228.                
Itara ryitiriwe umusaraba waMutagatifu Andereya risobanura iki ? art 106/2
Risobanura ko kugenda ku gisate cy’umuhanda rigenga bibujijwe ku baobozi bakigana.
229.                
Itara ry’icyatsi kibisi risa n’akarangacyerekezo gafite isonga ryerekeye hasi risobanuye iki ?
Risobanuye ko kugenda ku gisate cy’umuhanda rigenga byemewe ku bayobozi bakigana.
230.                
 Kugirango werekane ahantu habi cyane hakoreshwa itara risa rite ? art 107/1
Hakoreshwa itara ry’umuhondo rimyasa rivuga uburenganzira bwo barushijeho kwitonda.
231.                
Itara ry’umuhondo rikoreshejwe mu masangano n’amayira ahwanyije agaciro rishyirwahe ?
Rishyirwa kuri buri nzira cyangwa hagati y’amasangano ku buryo ribonwa n’umuyobozi wese ugiye kuhinjira
232.                
Za Autobus zigenewe gutwara abanyeshuri zishobora gushyirwaho amatara angahe asa ate ?
Zishobora gushyirwaho amatara 02 asa n’icunga rihishije amyasa, rimwe riri imbere irindi riri inyuma, kugirango zerekane ko zihagaze no kwerekana ko bagomba kwitonda. Ayo matara agomba kumurika muri 100 m muri buri ruhande rw’aho zihagaze.
233.                
Itara ryo guhagara rishyirwa ku bihe binyabiziga ?
Rishyirwa ku binyabiziga bifite ingufu za moteur zirenga 125 cm3
234.                
Iyo ikinyabiziga kinjijwe mu gihugu kitagomba kukigumamo bigenda bite ?
Kigomba kugendera mu muhanda cyambaye ibyapa biranga igihugu giturukamo, gipfa gusa kugira uruhushya mpuzamahanga rwo kugendera mu muhanda cyangwa inyandiko irusimbura. Ny’ir’ikinyabiziga ategetswe kwerekana urwo ruhushya iyo umukozi ubifitiye ububasha abimusabye.
235.                
Ikinyabiziga kigenewe gutwara abantu bakiriha kigenewe kuba gikoze gite ?
Kigomba kwandikwaho ku buryo bugaragara ku rugi rw’umuyobozi, ku rugi cyangwa ku nzugi aho abayobozi binjirira, umubare ntarengwa w’abagenzi bagomba kugendamo. Uwo mubare ntushobora kujya hejuru y’uwo uwakoze ikinyabiziga yagennye.
236.                
Komite ishinzwe umutekano mu muhanda igizwe na bande ? art 146
-          Umuyobozi wo gutwara abantu n’ibintu muri minisiteri ishinzwe gutwara abantu n’ibintu (Prezida)
-          Komanda w’umutwe wa Polisi y’igihugu ushinzwe umutekano mu muhanda (Visi-Perezida).
-          Umuyobozi ushinzwe amateme n’imihanda muri Minisiteri ifite mu nshingano zayo imirimoya leta (Umujyanama)
-          Ushinzwe ishami ry’umutekano mu muhanda  muri Minisiteri ifite mu nshingano zayo gutwara abantu (Umunyamabanga)

237.                
Iyo komite iterana mu gihe kinga iki ?
Iterana buri mezi 04
238.                
Inkiombe z’inzira nyabagendwa zishobora kugaragazwa ni iki ?
Zishobo kugaragazwa n’ibikoresho ngarurarumuri.
239.                
Umuntu wese uguweho n’impanuka ashobora gukora iki ?ArtUmuntu wese uguweho n’impanuka ashobora gukora iki ?Art 4
-guhita ahagarara igihe bimushobokeye kandi atagombye kubangamira kundi bushya iburyobwo kugenda mu muhanda cg kwiteza ibyago ubwe.
_Gukora uko ashoboye kugira ngo uburyo bwo kugenda mu muhanda bw’aho impanuka yabereyebwere guhungabana ashyira ikimenyetso ahashobora gutera inkomyi
_kwakiriza icyarimwe amatara ndangacyerekezoy’ikinyabiziga cg
_kuhatereka itara rimyasa cg itara risa n’icunga.
240.               Umungtu
Umuntu wakomeretse cyane bivuga iki ?
Bivuga umuntu wagize ibikomere bishobora kumuviramo urupfu,kumushegesha wese ,kumutesha igice cy’umubiri cg urugingo.
241.               I
Igikomere cyoroheje bivuga iki ?
Bivu igikomere cyos umuntu yumva kitahungabanya ubuzima,kitamushegesha wese cg  kitatuma atakaza igice cy’umubiri cg urugingo.
242.                
Uruhushya rw’agateganyo rumara igihe kingana iki ?
Rumara amezi atatu kandi rushobora kwongerwa insuro 3gusa.
243.                
Ikinyabiziga kigirwaho kiranngwa n’iki ?
Kigomba kurangwa n’inyuguti ya « L » yanditse inyuma mu ibara ry’ubururu kandi ifite uburebure butari munsi  ya cm15 cg icyapa cy’umweru cyanditsweho  Auto-Ecole mu nyuguti y’umukara.
244.                
Iyo ikinyabiziga gihagaze kubera impanuka cg ibyo gitwaye bimwe muri byo byaguye mu muhanda, umuyobozi wabyo agomba gukora iki ? Art 8 :2
-Agomba gukora uko ashoye kwose kugira ngo inzira nyabagendwa igendwemo nta nkomyi.
_Iyo umuyobozi atabishoboye  umuherekeje niwe ugomba kubikora yaba ntawe,bigakorwa n’umugenzi wese wagiweho n’iyo mpanuka.
245.                
Birabujijwe kubangamira uburyo bwo kugenda mu muhanda cg gutuma watera ibyago  kubera izihe mpamvu ? Art8 :1
Kubera impamvu zikurikira :kujugunya,kurinda gusiga cg kugusha mu nizra nya  bagendwa ibintu ibyo aribyo byose nk’ibisate by’amabuyecg ibirahuri,mazutu,az n’amamvuta ,kubuka ibyotsi cg ibyukacg se kubashyira ikintu cyose cy’inkomyi.
246.                
Iyo umuhanda ugabanijwemo ibice bine kandi kuwugendamo bigakorwa mu byerekezo bibiri,umuyobozi akora iki ?
Umuyobozi abujijwe kunyura ku bice bibiri biri ibumoso kandi kugenda ku mironko ibangikanye  byemewe gusa  igice cya kabiri cy’iburyobw’umuhanda.
247.                
Iyoabanyamaguru banyuze mu muhanda kubera gukikira abayobozi bakora iki ?
Abayobozi basiga umwanya ungana na m1 y’ubugari hagati yabo n’iyo nkomyi.
NB :Iyo bidashoboka kubahirizwa kandi umunyamaguru akaba anyura hafi y’iyo nkomyi,mu muha nda abayobozi bagomba kuyikikira  bafite umvuduko wa km 5 mu isaha (5km/h).
248.                
Niryari abanyamaguru bashobora kunyura mu muhanda cg mu kayira k’abanyamaguru ? ART ;48 :3
Niigihe nta nkengero y’umuhanda iringaniye cg ishobora kugendwamo.
249.                
Ni abahe bayobozi bategetswe kubahiza amamtegeko y’abanyamaguru ?ART :48 :10.
Abantu batwaye utunyabiziga tw’abana cg tw’ibimuga cg tw’abarwayi cg aabyozi b’amagareiyo bayasunika bata yicayeho (iyo bayasunika).
250.                
Hagati y’ibinyabiziga biherekeranije mu butumwa hagomba kuba nibura metero zingahe ? ART :49 :1
Hagomba kuba nibura metero 30.
251.                
Ibinyabiziga biherekeranije mu butumwa ni ubuhe burebure bigomba gutonda ?ART ;49 :1
Ibinyabiziga biherekeranijwe mu butumwa  bigomba gutonda uburebure bwa metero 500
Hagati n’irindi hakabamo metero 50.
252.                
Imodoka zikururwa n’inyamaswa ziherekeranijwe mu butumwa zigomba kugabanwamo amatsinda areshya ate ?
ZIgomba kugabanywamo amamtsinda aafite uburebure bungana na m500 kandi hagati yayo hakabamo niburam30. 
253.                
Ni ibihe binyabiziga bitubahiriza amategeko y’’ibinyabiziga biherekeranijwe mu butumwa ?
Ni ibinyabiziga bya gisikare iyo ari :
-mu nsisiro
-kuva bwije kugeza bukeye
-igihe ikibu cyabuditse  kidatuma bashobora kubona neza muri metero 30.
254.                
Ibinyabiziga biherekeranjwe mu butumwa  bigomba kurangwa n’iki imbere n’inyuma ?
-Imbere icyapa cy’umuhondo cyanditseho mu nyuguti zitukura ATTANTION GOVUGI ayomagambo asomeka neza muri metero100
-Inyuma icyapa cy’umuhondo cyanditse mu nyuguti zitukura FIN CONVOI ayo magambo asomeka neza muri  metero100
255.                
Abayobozi ba magare navelo moteri ni iki babujijwe ?
a.Kuyobora :-badafashe amahembe.
           
a.kuyora :
-badafashe amamhembe.
-badakandagiye ku birenge.
-gukurura inyamaswa
-bakur swa
b-kunyura mu umhanda kandi hari akayira k’amamgare kagendeka.
c-kurenza umuvuduko wa km40/h iyo bagenda mu kayira k’amagare.
D-Gukoresha amahoni kandi atari igikoreshocyateganijwe n’ingingo ya 83
e-Kunyura hagatiy’imirongo2ibangikanyey’ibinyabiziga bikurikiranye.
256.               a
Abayobozi b’amamgare na velo-moteri ni ryari bubairiza amategeko abanyamaguru ?
Iyo bayoboye iknyabiziga cyabo batakicayeho(bagisunka).
257.                
Imikumbi y’inyamaswa igomba kugabanywamo inyaswa zingahe ?
Igomba kugabanwamo inyamaswa zitarnga10 zitandukajwen’intra ya 20cm.
258.                
Vuga uburebure ntaengwa bwa makuzungu ?
Ntiburenga17,40m.
259.                
Vugauburebure bw’ikinyabiziga gikuruwen’inyamaswa ntaregwa ?
Ntibugomba kurena 18m.
260.                
 Iyo imizigo y’ibinyampeke(ikawa,amakora,ipamba idatonoye,ibishora ibyatsi,ishami cg ubwatsi bw’amamtungo bihambiriye )uretse amampaki afunze ubugari bushobora kugera kuri m zingahe ?
Bushobora kugera kuri 27,5m ariko bishobra kuba 3m iyo ikinyabiziga kijya ahatarenze km25 uvuye aho cyapakiriwe.
261.                
Ni ryari imizigo y’ikinyabiziga ishobora kuggera kuri 3m ?
Iyo iyo mizigo ijyanwe ahantu hatarenze 25kmuvuye aho yapakiriwe usibye mu nsisiro.
262.                
Iyo imizigo y’ikinyabizigaisumbye impera y’inyuma ho1m  irenga igice  giheracy’inyuma kigomba kurangwa ni iki ?
-Ku manywa kirangwa n’agace k’igitambarocya cm 50 z’uruhandecg
-Itara ritukura cg akarangarumuri gatukura.
263.                
Ibimenyetso bakoresha kugirango berekane impera y’inyuma y’imizigo bishyirwa ku buhe buhe buhagagarike uvuye ku butaka/
Kubuhagarike burenze1,55


Comments

Popular posts from this blog

Imico n’Imyitwarire Biranga Ibimenyetso Bya Horoscope

Amategeko y’umuhanda

Urwenya!