Urwenya!

ABAGIRAMENYO NABABWIRA IKI?
- Umutwa wigiraga batisimu yagiye ku bazwa ngo padiri arebe ko yumvise ibyo ivanjili na Kiliziya bamubwira. Padiri ati ese Nyina wa Yezu yitwa nde? Ati ariko se mwana wa, ndaba ntazi nyoko uri umunyarwanda mwene wacu nkamenya nyina wa yezu w’umuzungu?  Padiri ntiyacika intege ati”ese Yezu azagaruka?” Umutwa ati”padi, niba ibyo watubwiye bamukoreye aribyo, agarutse yaba ashaka kwiyahura”. Barakomeza, akomeza gusubiza neza rwose, padiri ati ariko nku’ubu ahantu heza wumva wagera ukanezerwa nihehe? Undi padi,”uwanshyira mu kabindi kuzuye ubuki, nareba hasi ngasoma, nareba hejuru ngasoma, nahindukira ngasoma, rwose nanezerwa”. Padiri wari witeze yuko avuga yuko yajya mu ijuru, aba arumiwe, ati genda uzaze ubatizwe. Ati ariko ubundi muzitwa bande? Undi jyewe nzitwa Yozinyama, umugore Bikira Mariya, umwana yitwe Yezu.
 - Umugabo yasomye akagwa ka bitoki ashira inyota. Agerageje guhaguruka biranga aba yituye mu ngarani agaramye. Abo bari kumwe bose ngo 'kweeeee!' Nawe ati "yeee, ngaho nimukomeze munywe munseka, ziraza kubica nigaramiye." 
- Naho umusore Rudatinya w'i Karama yagiye kuvumba i Bweramvura kwa Mushotsi wa Kavuna, yijuse afata agakoni ke ashogoshera yerekeza iwe. Ageze mu kigunda, abona ibihuru byo mu kigarama yagendagamo biraza bimusanga, kandi akabona bifite isura y'intare. Abona byamusatiriye ku buryo ntaho yabihungira nta n'uburyo yabisiga. Ni ko gukubita ikivugirizo, yongeraho akaririmbo ati "nishyize mu  maboko yawe wa ntare we! Nkuragije na roho yanjye n'umubiri wanjye!"
  -  Umupasitoro Nzamuvumba wabaga ahantu hitwa i Gitwe, yigeze kwiherera mu nzu asangira n'abandi ka "coca cola" (kavangiye), asohotse ageze hanze abona imisozi irimo irazenguruka. Araterura ati "bene data bakundwa, nimwegere mbigishe dore ibyahanuwe birasohotse".  Abo basangiye bazi yuko atamenyereye ako gasoda, bati "pastoro ba ugarutse mu nzu"! Ati " mwimbuza guhanura kandi ibyanditswe byasohoye. Byaravuzwe yuko ku munsi wa nyuma imisozi izimukira indi, none dore Rwabicuma yimukiye Mpanga, mu kanya murabona za Gacu zibahise imbere!" Ni uko barakurura bahirikira mu nzu.
-  Umugabo Bagira yigeze gutaha ubukwe iyo mu bakungu, abutaha afite icyaka cyamuteye umwuma, maze si ugukurura ubupfura arabupfurika. Kera kabaye rero igihe cyo gutaha kiragera. Ageze hanze abona ibiti biramuhita iruhande byiruka, abona amazu amunyuze imbere yihuta; akubitiye ku munaniro yifitiye, yiyicarira hasi, ati ndategerereza hano inzu yanjye nayo buriya iri mu nzira iransanga hano.
- Umugore wagiraga inyota akirinda kunywa amazi ngo umuhogo we utavaho umeramo urubobi, yigeze kugasoma, agashira inyota. Yibutse ibyo gutaha abatura umwana amukubita umugongo amucuritse. Agiye kumusimbiza aba amukoze mu kanwa, maze induru ayiha amunwa, ati 'naje mfite umwana w'umuhungu none mwanguraniye?!
 - Umugabo NKUNZABAGABO yanyuze haruguru yo kwa MAYUYA yunva abantu baraganira munzu baseka cyane. Yali avuye ku rugendo inyota imumereye nabi .Nubwo atali umumwanyi wa Mayuya alibwira ati reka mpanyure mbavumbe!!!Nuko Nkunzabagabo yinjira murugo buhoro ageze mu mulyango winzu aliyasira ati mwiliwe yemwe kwa Mayuya? Mayuya amwunvise ashikuza igicuma umugabo wali ugifite agishyira mu kwaha mugikoti kirekire yali yambaye nuko arahaguruka ati ntakwilirwa ntakwilirwa ntacyo tulya!!!  Inyota yatumaze none tuliganirira gusa!! Ubwo Nkunzabagabo abayabagezemo areba iminwa yabo ibobereye ntiyabashira amakenga ati nubundi nuko tutali duherukanye nali ngukumbuye  cyaneee reka naguhobere dushirane urukumbuzi. Abivuga asingira MAYUYA ngo amuhobere (Kuko yali yabonye ko aliwe ufite igicuma mwikoti) Mayuya yitaza  yiyamira ati Sigaho!!! Sigaho !!! Rekareka!!!UTAMEMERA IKOTI WA MUGABOWE!!!!! Sinjye wahera!!!
  - Umugore Mukamuganga yakundaga urwa bitoke. Bukeye baza kumusaba umugeni maze yenga urwagwa ruryoshye cyane arushyira munsi y'urutara mu kijerekani(jerrican) kugirango ruhore abashyitsi bazarunywe rumeze neza dore ko rwari rwahiye ubukwe bushigaje icyumweru ngo bube. Noneho uko amaze kurya ibishyimbo n'ibijumba ati:"Ese bati none urwagwa rwazabiha umugabo nazamukira?" Akagenda agashora umuheha mu kijerekani akumviriza ati ruzaryoha ye! Buri munsi akumva uko rumeze. Bukeye abakwe baraza baricara maze Mukamuganga anyarukira munsi y'urutara aricara ibicuma akaba yabyogeje mu nkoko bitukura. Afata igicuma cya mbere cyitwaga Gahogo bari baritiriye umuturanyi wavumbaga cyane. Afata ikijerikani umunwa awuhamya uw'igicuma asukamo yitonze ariko habura ikiza arambiwe n'abakwe barambiwe arahaguruka aragenda yegera umugabo we ati"Mbese urabizi Simo, cya gicuma na cya kijerekani ni mahwi". Simoni ati "agacuma k'amacupa abiri kanganye gate n'ijerekani ifite amacupa mirongo itatu?". Umugore bimuyobeye kubisobanura areba hirya areba hino yirasa mu myugariro dore ko basabaga mu gicuku ngo Padiri atamenya ko bagiye gushyingiza akabaca amaturo maze ajya iwabo. Habura usabwa hagati y'umwana na nyina.
 - Umuganga wakunda kugasoma yigeze kugakura mu icupa kamukuramo itaburiya. Uti kagire inkuru re! Uko byagenze burya ibara umupfu, ariko umugabo yagize atya yinywera  agatama, aragasoma arasusuruka, ariko akomeje karamugarika, icyuya kiramurenga, ururimi rurasohoka, abandi basangiraga baraterura barahutera no kwa muganga bati ba! Umuganga wari ku izamu basanga rero nawe yashize inyota, amukubise igipimo, ati "umuntu yahwereye kare ni mujyane mu nzu y'abitabye Imana (morgue). Baraterura baragenda bashyira iyo, bategerejeko bzagaruka gutwara umurambo bukeye. Nyamugabo wawe rero uko yakaryamye aho muri icyo kizu gikonje kubi, inzoga ziratangira zimushimuramo, ati "wa mugore we ko imbeho inyishe wanyoroshe!" Akabakabye yumva ari wenyine, akoze ku ruhande abura icyo afata, yumva ayobewe aho ari. Aba akoze mu mufuka akuramo ikibiriti, dore ko yatumuraga n'agatabi, agize ngo aracana abona ari hagati y'abapfu. Induru ayiha umunwa, yirukira ku rugi aratangira arahondagura.  Maramuko wari uraye izamu aba avugije induru ati ni mutabare abapfu barwanye, ni mutabare, ni mutabare, yeee! Abarwayi iyo ku bitanda bahubuka biruka bahunga abo bazimu barwanira mu nzu y'abapfu.  N'ubu hari abakiruka.

-  Burya ijoro ribara uwariraye koko, ariko burya n'inyota ugira uwanyoye. Dore nawe muri cya gihe zitwikiraga ijoro zigatera u Rwanda muribuka yuko hashyizweho za bariyeri zo kuzikumira. Ariko rero hari izashoboya gucengera maze zihemukira benshi. Umugabo Baziruwiha rero wari utuye i Mbazi ya Butare niwe waribara. Yagize atya arakumanukira aturutse mu mugi wa Butare, zimaze kumugira ayo ifundi igira ibivuzo, maze ageze ahateganye na stade Huye asanga abajandarume bahashyize bariyeri, yitegereza ukuntu baharika buri muntu bamubaza ibyangombwa, yumvise ananiwe, ati "mwese mushyire amaboko hejuru!" Abajandarume imbunda baba bazijugunye iriya amaboko barayamanika, tutavuze nyine n'abo bagenzi bari baraho. Umugabo ahita akubitwa agatwenge, ati "ese burya namwe muba mufite ubwoba!?" Abajandarume baba baramwadukiriye baramukibita. Aho barambiriwe, bati "ngaho nigitahe". Undi arahindukira asubira mu mugi. Bati ko udatashye se? Undi, ati "iyi nyota munteye ntiyatuma ngerayo, ngiye kubanza nishumbushe rimwe"!.

- Umugabo Gitariro wo mu Bugarama yaguhubukiye iyo ngiyo ajya gusura umukobwa warongowe iyo bita i Burayi. Agezeyo mwa bagabo mwe, mbega! Nta gasina kahaba nta dusaka ngo yenge akagage maze inyota iramujujubya. Cyakora umukobwa we akamugurira urwagwa rwaho rwasaga n'umutuku. Gitariro akarwanga kubi ngo nta muneke rwose ni barukatamo. Ni uko kera kabaye imbeho iraza dore ko itajya ihabura. Gitariro ahera mu nzu. Bukeye akazuba karava umukobwa we ati tujye guhaha nkwereke n'isoko ry'ino ryitwa karefuru uzabwire n'abaturanyi ko watembereye. Baragenda binjira muri iryo soko riruta ayandi mu Bufaransa. Barahaha maze Gitariro ngo yakarabukwa aho za byeri ziterekanze amera nk'ukubiswe n'inkuba yanga kongera gutera ikirenge yumira aho ari. Umukobwa we ati tugende dore umugabo wanjye agiye kuva ku kazi; abuzukuru bati tugende sogokuru dore  mu kanya hari amashusho avuga (dessin animé). Gitariro akica amatwi. Aza gucunga umukobwa ahugiye mu mapantaro dore ko ibiciro byari byagabanyijwe(solde) maze yirasa muri byeri ashikuzamo agakarito ka henikeni(heinekein) 24. Arakanaguzwa abona hirya ye akazu gafunguye yirasa nk'urukwavu rwambuka umuhanda. Aho hakaba hari mu kazu bigeragamo imyenda kari kuzuye abari n'abategarugori bigeraga imyenda y'imbere ihendutse mu igabanya ry'ibiciro. Barabutswe Gitariro winjiye avuga Mpa,mpa ni angahe (donnes donnes c'est combien?) birukira rimwe imyambaro bayikinga hasi no hejuru amatako bayabangira ingata ariko Abimukira bashishoza niba hari itandukanyirizo ry'Abablondes n'Ababrunes cyakora basanga bose barazimyoye bati"yaaa"! Amasoko arahurura Gitariro yibereye mu kazu kuri manyinya. Aho Polisi iziye anketi zirakorwa habura ufatwa cyakora Gitariro basanga yari yarishwe n'inyota. Nyiri isoko ati Gitariro rero reka nguhe akazi dore amasoko yose yahuruye none abaguzi babaye benshi ejo uzaze utangire ukore ujye ushyira ziriya byeri aho abaguzi bazitagaguza bahitamo. Gitariro aratangira arakora ariko ku munsi wa kabiri atangira kuririmba ati"Karefuru tuzagutora.............kugeza ubwo Abazimyamuriro bahageze basanga yumye kera bamujyana amaguru adakora hasi tuyoberwa irengero rye.
 - Umugabo Bazumvampehe yagiye ku kazi yasinze, noneho umukoresha we Gasyampeke ararakara cyane, ati koko nta soni ufite zo kuza ku kazi wasinze? Undi ati: “rwose urandenganya ibi byose ni muganga wabiteye!” Umukoresha we ati : “nonese muganga ni we wakwinitse mu nzoga?”. Undi ati: “rwose ejo nagiye kwa muganga mbabara mu nda, noneho anyandikira umuti ngomba kugura; ariko uzi ukuntu nawe bandika. Icyo nabashije gusoma ku rupapuro rero ni ahanditse amacupa abiri, n'ahandi handitse gatatu ku munsi.  Urumva nawe ibyakurikiyeho”.
 - Rwiyamirira, Kagozi na Bwenge bahagurutse Cyarubare  bajyana gusura munywanyi wabo Sezikeye wari utuye Sovu na Sibagire. Barenga imisozi baterera iyindi, bamaze guhinguka Shyogo na Shyanda ijoro riba riraguye. Ni bwo bigiriye inama yo kujya gucumbika ku rugo bari babonye hafi yabo. Wagira ngo Bwenge yahise amenya ko ba nyir'ururugo barangije gufungura, cyakora hasigaye utwo bararije abana. Bene urugo babaza abo bagenzi uko bitwa, abandi bavuga amazina yabo bageze kuri  Bwenge ati "nitwa Abashyitsi." Nyir'urugo abanza kwicara arabaganiriza, hashize akanya abwira ab'iwe ati "ngiye kuruhuka, none zana twa turyo twari twararije abana uhe abashyitsi." Ibiryo bimaza kuza Bwenge abwira bagenzi be ati "bavuze ko bagaburira abashyitsi kandi ni jyewe witwa gutyo, ubwo mwebwe muraba mutegereje, buriya  barabatekera ibyanyu. Si bwo Bwenge abiriye wenyine! Hashize akanya nyir'urugo arongera ahamagara umugore ati "ndakeka twa turyo twabaye iyanga, reba na ya mineke iri ku rusenge na yo uyihe abashyitsi."  Imineke barayizana, Bwenge ati "mwumvise ko iyi na yo ari iy'abashyitsi, ubwo mwe murakomeza kuba mutegereje." Erega imineke na yo Bwenge ayihinaho wenyine.

- Kera amajyambere ya kizungu ataratwinjiramo muzi ko abantu basangiriraga ku nkoko akenshi babaga bashasheho agakoma. Muri icyo gihe rero umugabo Rwitsibagura yasangiraga n'abandi, aza kubona intongo z'inyama yifuzaga batazishyize imbere ye. Ni bwo ateruye agira ati "burya ibyaduka ni ibyaduka koko, ndetse biragatsindwa. Yewe, dushatse twajya twigendeshereza amaguru!"  Abandi baba barekeye aho kurya kugira ngo bamutege amatwi. Ni bwo akomeje ati "murabona ya modoka Rupangu aherutse kugura: yari ituroshye pe! Ubwo twagiye tugeze ahantu mu ikoni imodoka sinakubwira ijya iyi ijya iriya, umutima udushigukamo." Abandi bati "ayi we ! Ubwo se disi mwaje gukizwa n'iki?" Rwitsibagura ati "mwareka nkababaria ye ! Umudereva yerekanye ko azi umwuga we. Yafashe diregisiyo y'imodoka maze arayikubanura, arayiykubanura, arayikubanura kugeza ubwo imodoka yongeye kugenda neza. Mbese yabigenje nka  gutya." Ibyo erega ubwo yabivugaga ari na ko  akubanura inkoko kugeza ubwo za ntongo yifuzaga zimugeze imbere! 
 - Igihe kimwe urugo rwa Serupfipfinyurimpyisi rwari rwatetse ibiryo biryoshye cyane. Noneho bukeye mu ighe umugore atari mu rugo,  umugabo aza kwegera agakono kari karimo ibyo baraje. Ni bwo ashatse kukihindaho mu gihe abandi badahari.   Ariko aza kubona biza kuba igisebo  umugore cyangwa abana baje bagasanga ari kuri uwo murimo. Ni bwo abebetanye agakono  no mu mu mubyuko w'amasaka kugira ngo abe ari ho arira yihishe. Akihagera asanga ni  ho umugore ari, arimo gusoroma igisusa n'umushogoro. Umugore arumirwa, umugabo akorwa n'ikimwaro ariko agerageza kuhikura ati "kubera nshaka kwihuta nasanze nintegereza ko urangiza ngo uze mu rugo ungaburire ndi bwice gahunda mfitanye na ba Binama. Nanze rero kukurindira, ni yo mpamvu nari nzanye inkono ngo umpeho ibyanjye mfungure vuba ngende."
- Umugabo RUKUBAYIHUNGA wabaga i Bujumbura mu Ngagara, yakundaga ubugari cyane ku buryo yajyaga yitegereza ikiyaga cya Tanganyika, akareba n'igisozi cyegamiye Bujumbura, ati " maze umunsi umwe ngakanguka ngasanga uriya musozi wabaye ubugari n'aho Tanganyika yabaye isosi! Rwakwambikana ndakubwiye!" Kuvuga burya ni ugutaruka reka dukomeze. Uwo mugabo rero Rukubayihunga yari afite ingeso yuko yabanzaga kurya, yarangiza abana bakabona kugaburirwa. Reka rero umunsi umwe umugore we Madalena abe amaze kuvuga ubugari, igihe amaze gukaraba yitegura kwihereza haze umuntu wamushakaga. Atinya kumwinjiza mu nzu ngo batavaho basangira ubwo bugari, amusanga hanze. Ariko mbere yo gusohoka asiga yanditse izina rye ku bugari, maze rirakunda rirabuzenguruka dore ko atari rigufi.
Umugore we abonye atinze hanze, akata kuri bwa bugari agaburira abana ngo badasinzira batariye. Mu gukata umugore akuraho Yihunga. Kera kabaye Rukubayihunga asezera ku mushyitsi we yinjira mu nzu. Agize ngo arareba ku bugari asanga babukaseho maze induru ayiha umunwa. Agataka ahamagara umugore, ati "yewe Madalena we, ko ndeba Rukuba, Yihunga yagiye hehe?!" Abaturanyi bamwumvise bati "uriya mugabo ashobora kuba yasaze. None se Rukubayihunga arabaza aho Rukubayihunga yagiye?"
 - Ku wa gatanu mtatagatifu, umukristu yagiye gusura abapadiri kuri paruwasi maze abashyira inkoko y'isake iteye amabengeza. Kubera ko paruwasi yari nini, abapadiri bari bagabanye za santrali, kuri paruwasi hasigaye umwe wakundaga akaboga kurusha sakabaka. Akimara gusezera kuri uwo mukristu, abwira umukozi ko agomba guhita abaga iyo sake. Ariko igihe padiri yari mu sakrisitiya arimo yitegura kujya gusoma misa, umukozi aba araje, ati "ya nkoko nayibuze"! Padiri bimutera agahinda n'umujinya, ahita amubwira ngo nawe naze mu misa dore ntacyo afite cyo gukora.
Ubwo misa iratangira, bararirimba karahava, igihe cyo gusoma ivanjiri kiba kirageze. Padiri, ati "numuhorane Imana!", abandi barasubiza. Arakomeza, ati "amagambo yo mu ivanjiri ntagatifu, uko yanditswe na (aba abonye ya nkoko itambagira hanze) dore ya nkoko"! Umukozi aba arahindukiye koko arayibona, asohoka mu misa itarangiye ajya kuyitunganya. Kera kabaye rero misa irahumuza, padiri asuhuza abakristu ariko umutima uri ahandi, kuko yatekerezaga ya nkoko. Reka rero agere ku meza, umukozi azanye inkoko, padiri ayikubise amazi amaso yuzura akanwa, nari mvugishijwe, yayikubise amaso amazi yuzura akanwa. Amaze gushimira iryo funguro ryazanywe n'umukristu, agiye gukoramo, umukozi, ati "nyamara uyu munsi nta muntu wari kurya inyama kuko ari ku wa gatanu mutagatifu!" Padiri, ati " irukira mu kiliziya unzanire amazi y'umugisha nkwereke". Umukozi aba amuzaniye amazi, padiri wawe asuka duke kuri ya nkoko, ati " wa nkoko we, ubu ndakubatije uhindutse ifi". Ni uko padiri aryoherwa n'inkoko yahindutse ifi.
 - Umugabo Ngunda yagize atya akurira imineke arangije arenzaho salade. Ntihashize isaha imwe gusa aba arengejeho ibijumba byokeje. Hatari hashira iminota 30 aba aroshyeho ibigori bitetse. Mu nda sinakubwira ibiyoka bitangira gutongana. Ngunda ati "ngo ubwo rero izi nzoka rirampima. Ntibimbuza gukomeza kwihera inda." Akomeza kuryagagura buri kanya. Uko aryagagura inzoka zikarushaho kwitotomba, arambiwe akora ku nda abwira ibivugiramo ati "mbahaye igice cy'isaha mukaba mwumvikanye, mwakwanga nkabasohora." Umugabo yikomereza umurimo we wo gutera imere. Mu nda na byo biranga, ni bwo umugabo atangiye kumisha indabo hirya no hino, ari byo bamwe bita gutera ibiro. Maze areba ibyo amaze kuruka ati "sinari nababwiye ko nimutumvikana mbasohora? Mwagira ngo sinabivugaga nkomeje?"
 - Umugabo wagiraga amerwe yageze ahantu babaze inka, akubise amaso inyama , ati" ese uriya munzani n'inyama?" Abandi, bati "kweee!!!!!!!!" Aba ararakaye, ati "nonese ko mutansubiza kiriya kilo ni inyama?" Noneho si uguseka bavayo. Umugabo, ati "ahaaa, ndabona abatize inyama murushya!"
 Umuminisitiri wo mu rwa Gasabo yaragiye yegera umukuru w'igihugu mu rwego rwo kwihakirwa, ati "ibigambo biri hanze aha birandambiye. Uzi ukuntu twumvikana ariko icyakubwira ibyo rubanda barocangwamo. Uzi ko bavuga ngo jye namwe ntitwumvikana, ngo mbese tumeze nk'injangwe n'imbwa?" Nuko umukuru w'igihugu ati "mbese ni uko bavuga? Ubwo se bashaka kuvuga ko ari jye ari nawe injangwe ari nde?" Wa muminisitiri biramushobera ariko aza kuhikura, ati "ubwo injangwe baba bavuga  ni jyewe nyakubahwa perezida wa repubulika." Perezida ati "ibyo ndabyumva neza, ariko se dukomeje gato, noneho ubwo ni ukuvuga ko imbwa baba bavuga ari nde?" Minisitiri noneho biramushobera. Cyakora arikokora ati "ubwo imbwa na yo ni jyewe nyakubahwa perezida wa repubulika.
 - Umugabo yari afite resitora maze bikaba ngombwa ko yumva niba abatetsi batetse neza. Batangira kugabura bose bakanyuza ibyo bagabuye kuri kontwari ajombamo ikanya yumva maze yabona isahani igabuye neza ati"ca hano sha, shyira ibyo biryo hariya umuguzi umugaburire ibindi". Abakozi bakahagorerwa kuko iyo resitora abategetsi benshi bayiriragamo uko ibiryo bitinze kugera ku mutegetsi ugasanga abakozi benshi bagiye mu munyururu. Bigatera ikibazo kuko abakozi ntibashoboraga kubwira abo bategetsi ko ibiryo byabo(babagaburira ) birya shebuja kandi ntibashoboraga no kubuza shebuja guhitamo mu bye. Bukeye biga ubwenge bwo guteka indyo yitwaga "Bizikora". Basekura urusenda shebuja yagiye kurangura ibitoki n'amakamyo i Kibungo. Aho agarukiye bukeye bararuteka, isosi yarwo itukura rwose isa na bike uyibonye wese amazi akuzura akanwa ariko nyine ntawari ufite uburenganzira bwo kumva ko biryoshye uretse nyiri resitora. Ibitoki bivuye ku Rusumo, birotswa amafiriti.

Comments

Popular posts from this blog

Imico n’Imyitwarire Biranga Ibimenyetso Bya Horoscope

Amategeko y’umuhanda