Urashaka kugera ku bukire?

 Dore bimwe mu byagufasha...

Kuva mu bworo bw’ikirenge kugera mu gitwariro, ibitekerezo byose by’umuntu aho biva bikagera, haba ku manywa, haba ni joro, mu mvura y’umuhindo, itumba cyangwa ku zuba ryo mu Cyi, nta kindi ahanini usanga umuntu arota cyangwa atekereza uretse kwihaza mu butunzi kugira ngo arye neza, yambare neza, atunge imodoka ihenze, yubake inzu igezweho, agire umugore (umugabo) mwiza yubahwe n’ibindi.
Kugira ngo rero agere kuri ibi byose nta kindi ahanini akora uretse kwiyuha akuya ngo abone ifaranga, ariko abahanga bamwe bemeza ko atari ibyo byonyine bishobora gutuma umuntu yakongererwa amahirwe yo kugira umufuka, konti iremereye cyangwa koroherwa nk’uko benshi basigaye babyita, aha rero naguteguriye ibintu 11 byakongerera amahirwe yo kuba wahinduka Umukire, Umukungu cyangwa Umuherwe ! Erega nta kidashoboka!

1. Abantu bafife isura nziza bunguka byinshi mu buzima bwabo.

Muri rusange ngo abagabo bafite igihagararo, isura nziza cyangwa bafite ’Housing’ ikeye bagira amahirwe yo kunguka inshuro 9% kuruta abadasa neza, ku bagore ho rero ngo ikinyuranyo ni 4%

2. Abantu bafite ubwenge karemano kandi bwinshi.

Birashoboka cyane rwose ko waba utari mwiza cyangwa utabereye ijisho habe namba, ariko waba uri umuhanga mu ishuli, mu kazi cyangwa ahandi bikakongerera amahirwe 20% yo gukira ugereranyije n’umuntu ufite ubwenge buri munsi y’ubwawe

3. Gukundwa cyangwa kumenyekana ukiri mu kigero cy’Ubugimbi (Popularité à l'adolescence)


Waba waragize inshuti nyinshi mu gihe cy’ubugimbi (Ubwangavu)? Warakunzwe cyane bitavugwa ? Itegure rero ko umushahara wawe uzarenga ukenewe ugakira kakahava rwose!

4. Kuba muremure ni ingirakamaro (Prendre de la hauteur)

Abantu barebare ngo bagira umushahara mwiza burya; iyo wiyongereye ho sentimetero 1 umushahara wawe nawo wiyongeraho 1% (ku bagore) naho abagabo bo umushahara wabo wiyongeraho 1,5%. Ahaa ngaho nababwira iki !!

5. Harakabaho Gushaka! (Vive les mariés)

Burya ngo abantu bashatse baba abakire cyane kurusha ingaragu cyangwa abatandukanye (les divorcés), Ubuzima burahenda cyane iyo umuntu aba wenyine naho iyo umuntu yatandukanye n’uwo babanaga ngo agenda arushaho gutindahara. Abatarashaka rero nababwira iki! Murongore (we) Muzantumire gusa!

6. Gusoma ku gatama

Ngo abagabo banywa ku bisindisha rimwe na rimwe bunguka cyangwa bafite amahirwe angana na 21% kurusha abatanywa ku bagore bo ngo ni 8%, ibi nta kindi kibitera uretse ko ngo iyo bagiye mu kabari baranywa, bakarya bagasabana ugasanga batangiye kugabirana inka, imodoka, ibibanza n’ibindi. Ubu se abantu bose bajye bajya mu tubari?

7. Ongera nanone ugabanye ibiro byawe umunsi ku munsi.


Ngo iyo umuntu arushaho kwiyongera mu mu byibuho, umushahara we urushaho kugabanyuka bikabije, bivugwa kandi ko iyo ‘Indice de Masse Corporelle’ y’umuntu yiyongereye ubukire bwe bugabanukaho 8%. Nababwira iki rero imyitozo myinshi.

8. Jya mu ishuli uminuze, Diplôme ikingura imiryango!

Ibi byo ndakeka ko nta gitangaje kirimo kuko muri iyi minsi umurage umubyeyi asigaye aha umwana we ari ukwiga kugirango azabone Diplôme! Ubumenyi buhagije cyangwa kugira Diplôme ishimishije bifungurira umuntu kugira ubutunzi butagira ingano no gufungurirwa imiryango ahantu hatandunye, mu nganda, muri politiki, n’ahandi hatandukanye.

9. Shora imari mu bikorwa by’ubwubatsi ukiri muto.

Ngo umuntu ushoboye ka wigondera inzu akayubaka akiri muto aba afite amahirwe yo kuzaba umukire kakahava, kandi ni mu gihe koko hehe no gutira inzu, gukodesha, cyangwa kuba munzu y’akazi kuko burya iyo uba mu by’abandi ubukire buza butinze.

10. Uramenye rekera aho kunywa itabi!

Uretse no kuba byangiza ubuzima bitavugwa ngo kunywa itabi bishegesha Konti z’abarinywa kakahava, Umuntu utanywa itabi umushara we uruta ho 50% ku w’umuntu urinywa.

11. Waba se ufite umuryango ukize? Bimwe bita ’Merci papa, merci maman.’

Kuvukira mu muryango ukize cyangwa wifashije burya ngo birafasha cyane, kuko ababyeyi bagira uruhare rungana 36% mu gutuma abana babo bakira cyangwa batindahara, icyongeyeho kandi uzasanga 54% by’abana bakomoka muryango ikize aribo bafite Diplôme za Kaminuza ndetse uko bwije n’uko bukeye imitungo yabo ikagenda irushaho gutumbagira ikagera mu bushorishori, bantu rero mufite imiryango y’abaherwe namwe mujye mukora mutikoresheje nigeze kumva bavuga ko ubukire bw’ababyeyi atabwishinga iminsi yose.

Comments

Popular posts from this blog

Imico n’Imyitwarire Biranga Ibimenyetso Bya Horoscope

Amategeko y’umuhanda

Urwenya!